Havuzwe ibyimbitse ku basivile bamaze kwicwa i Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Byemejwe ko hamaze kwicwa abasivile barenga magana atanu kandi ko bishwe mu gihe cy’amezi abiri gusa, nk’uko byavuzwe na Sosiyete sivile yo muri teritware ya Lubero.
Nk’uko bivugwa n’uko iri suzumwa ryagaragajwe mu nama yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 03/08/2024, aho yabereye i Butembo kandi ikaba yaritabiriwe n’abayobozi gakondo ahanini abakora muri Sosiyete sivile.
Nyuma yo gukora iri suzumwa iyi Sosiyete sivile yahise yamagana ubu bwicanyi bukorerwa abasivile kandi ivuga ko biciwe mu maso ya bashinzwe umutekano.
Bagize bati: “Twamaganye twivuye inyuma ubwicanyi bwakorewe abantu barenga magna atanu batagira kirengera mu gihe cy’amezi abiri, nubwo hari imitwe y’itwaje imbunda biyita Wazalendo, ndetse n’igihombo kinini cy’umutungo w’abaturage b’abanyamahoro.”
Usibye kwa magana ubwo bwicanyi, aba kandi bari bitabiriye ririya suzumwa basabye ko imitwe y’itwaje imbunda yose ikorera mu gace ka Mangurjipa ihava.
Ndetse kandi banasabye Guverinoma ya Kinshasa kongera ingabo muri ibi bice kugira ngo bafashe abaturage kubarindira umutekano no gufasha muburyo bw’amafaranga azafasha gushyingura mu cyubahiro kandi hakazaza n’abashinzwe umutekano.
Ni mu gihe abenshi mu bishwe imibiri yabo yari tarashyingurwa.
Ibindi kandi byavuzwe muri iryo suzuma bemeje ko abayobozi bayoboye za Sosiyete sivile ko bagomba kujya barindirwa umutekano.
MCN.