Havuzwe ikindi gitero gishobora gutungurana mu misozi y’i Mulenge
Indege z’intambara zahagurutse ziva ku kibuga cy’indege cya Kisangani zerekeza muri Kivu y’Amajyepfo, aho bivugwa ko zishobora kugaba ibitero mu misozi miremire y’i Mulenge ahanini hafi ya yose ituwe n’Abanyamulenge, ikaba kandi igenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23.
Ni ubutumwa Minembwe Capital News imaze kwakira muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 19/09/2025, ubwo ikura mu nzego z’umutekano za RDC.
Umwe mubakora muri izi nzego z’umutekano z’iki gihugu cya RDC, yatubwiye ati: “Sokoï zibiri muri iki gitondo zahagurutse ziva i Kisangani ku kibuga cy’indege cyaho, zerekeza muri Kivu y’Amajyepfo. Zirahagaba ibitero mu misozi ya Minembwe.”
Yakomeje ati: “Mu rukerera na bwo hahagurutse drone. Kandi na yo yerekeje muri ibyo bice. Hari ahagambiriwe kugabwaho ibitero mu misozi y’i Mulenge. Babe hange.”
Izi ndege zivuzwe mu gihe ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa kane, mu Bibogobogo havuye ingabo z’u Burundi zibarirwa mu magana, zerekeza inzira ya Minembwe.
Amasoko yacu yagaragaje ko zigiye yo kugaba ibitero ku Banyamulenge batuye muri ibyo bice bigenzurwa n’u mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23.
Mu bihe bitandukanye indege z’intambara zagabye ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge, nka Kizaba, i Rundu, Gakangala n’ahandi. Ndetse kandi hari ubwo zabigabye mu Mikenke na Rugezi.
Izi ndege byagiye bivugwa kenshi ko zitegurirwa i Kisangani ubundi kandi zigategurirwa i Bujumbura mu Burundi. Ni mu gihe u Burundu buzwi ko bufatanya na RDC mu mugambi wo kurimbura Abanyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi.