Havuzwe impamvu Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia yasohowe ahaberaga umuhango wo kwibuka.
Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia yasohowe ahaberaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 wa teguwe n’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe.
Uyu Ambasaderi wasohowe mu cyumba cya Mandela Hall kiri ku cyicaro gikuru cy’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe muri Ethiopia yitwa Avraham Neguise. Ejo ku wa mbere tariki ya 07/04/2025, ni bwo yasohowe.
Yasohowe ubwo ibihugu bitandukanye byo muri Afrika byari bimaze kubisaba, aho byavugaga ko atagomba kuba ari muri uyu muhango wo kwibuka jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Igitangaza makuru cya Al-jazeera dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko uyu Ambasaderi wa Israel atari anitezwe muri uyu muhango.
Kivuga ko mu bari bitabiriye uyu muhango banze kuwutangira, bakirimo babona Ambasaderi wa Israel awicyayemo, barategereza kugeza asohowe hanze babona kuwutangiza.
Bivugwa kandi ko umuryango wa Afrika Yunze ubumwe watangije iperereza kugira ngo umenye uwari watumije uriya mudipolomate.
Kwitabira kw’ambasaderi wa Israel muri uyu muhango wateguwe n’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe, benshi bakomeje kubyibazaho.
Ni mu gihe iki gihugu cya Israel kidasanzwe ari umunyamuryango wawo.
Ahagana mu mwaka wa 2002 ni bwo uyu muryango wa Afrika Yunze ubumwe washyizeho itegeko riteganya ko nta bihugu byo hanze y’umugabane wa Afrika byemerewe kuba ibinyamuryango.