Havuzwe impamvu Inka z’Abanyamulenge, ziheruka ku vanwa mu Marunde, zirahungishwa.
Mu mpera z’i Cyumweru dusoje, nibwo Inka z’Abanyamulenge zahungishijwe, zivanwa mu bice byo muri Mibunda, zijanwa mu bice bitandukanye byo mu misozi miremire y’Imulenge, nk’uko Minembwe Capital News yahawe ay’amakuru.
Muri zimwe mu mpamvu zatumye abungeri b’inka bahungisha Inka zari ziragiwe nka hitwa, mu Marunde, i Gasiro, Turambo, Kivogerwa, Kwitara n’ahandi, byavuye ku buhanuzi bwakomeje kuvugwa cyane mu bantu, ahanini mu bungeri.
Ubwo buhanuzi bwavugaga ko Abahanuzi baburiye abungeri b’inka baragiriye mu Mibunda ko Inka zabo zigiye kunyagwa na Maï Maï y’Ababembe ndetse ko n’abungeri ubwabo bagiye kugenda amatekwa. Kimweho nta muhanuzi wavuzwe wahanuye ubu buhanuzi, usibye ko ay’amakuru yakomeje kuzenguruka cyane mu bungeri, bituma benshi bahungisha Inka zabo.
Uretse n’ubuhanuzi bwavuzwe, abungeri b’inka nabo ubwobo ngo bagize za wasi wasi(impungenge), ahanini bagashingira ko ibi bice bari baragiriyemo, bidakunze kugeramo Twirwaneho, bityo rero byatumye benshi mu bungeri bahungisha izabo, nubwo hari abakiragiriye, nka hitwa mu Kivogerwa. Ariko nanone abari baragiriye mu Marunde, Kwitara, Gasiro na Turambo bahise bahungira mu bice bigana umwinjiro wa Bijabo, abandi bahungira mu Minembwe ndetse abandi baja ahitwa mu Mikenke.
Ariko nanone kandi, kugeza ubu muri ibi bice haratekanye, ndetse nta n’intambara iheruka kuhabera, usibye iziheruka kuba mu mpera z’u mwaka ushize.
Hagati aho, Inka ziri mu bihe byo kubura ubwatsi ku mpamvu z’izuba ryabaye ryinshi, ahanini mu Minembwe no muri ibi bice byo muri Mibunda.
MCN.