Havuzwe impamvu perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo atarindwa n’Ingabo za FARDC.
Ni biri mu butumwa bwa mashusho bwashinzwe hanze hakoreshejwe imbuga nkoranya mbaga, aho ayo mashusho agaragaza abasirikare batari Abanyekongo aribo barinda perezida Félix Tshisekedi.
Nk’uko ay’amakuru abivuga n’uko abashize hanze aya mashusho ni muri bamwe mu basirikare bashinzwe ubutasi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Mu gihe bwana Daniel Lusadisu Kiambi we yahise ashira hanze video y’iminota itari mike itabaza ivuga ko FARDC idashoboye kurinda perezida Félix Tshisekedi, ko ahubwo hagomba kwiyambazwa abandi basirikare bafasha igisirikare cy’Abagieri(GR) kurinda Tshisekedi.
Bigasobanurwa kandi ko ari ya mashusho yashizwe hanze bashaka kugaragaza intege nke zigisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC).
Ay’amashusho agaragaza Tshisekedi arimo agenda kandi arinzwe n’abasirikare babazungu n’ubwo hatagaragajwe igihugu baturutsemo cyangwa bavukamo.
Byanavuzwe kandi ko Félix Tshisekedi kuva yagera ku ngoma ntari gera yizera abasirikare ba FARDC, ni mu gihe yabanje kurindwa n’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR mbere y’uko yiyambaza ingabo z’amahanga.
Ubu butumwa bwa mashusho bukomeza bugaragaza ko Tshisekedi atarindwa n’Ingabo z’amahanga gusa ko hubwo akoresha n’abapolisi nabo bakomoka mu bindi bihugu ndetse n’abo bakaba bagaragaye muri ayo mashusho yamaze kugera hanze.
Ibyo bikozwe mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kuzonga igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’abambari bacyo, mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Uko ukizonga ninako uyu mutwe wa M23 ukomeza kugira uturere twinshi wigarurira two muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo.
MCN.