Havuzwe impamvu umupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na RDC wari wafunzwe .
Umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, Abanyarwanda bari bawufunze bongera kuwufungura mu masaha make ashize, nk’uko iyi nkuru tuyikesha abawuturiye.
Ni byabaye mu kanya gato gashize kiki gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 10/01/2025, aho u Rwanda rwari rwafunze uyu mupaka wa Kamanyola uruhuza na RDC.
Amakuru ava muri aka gace avuga ko nta muntu wari wemerewe kwinjira cyangwa ngo asohoke, ndetse n’amashusho yagiye hanze agaragaza abantu bajagaraye, bikoreye n’ibintu kuri uriya mupaka. Ubona bamwe bahagaze ku ruhande ruturuka muri RDC abandi ku ruhande rw’u Rwanda.
Ni icyemezo u Rwanda rwafashe nyuma y’uko ahar’ejo tariki ya 09/1/2025 abagenzi bavaga mu Rwanda baja muri RDC bangiwe kwinjira muri iki gihugu, ahanini ibyo byari bishingiye ku ntambara ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hagati ya m23 na FARDC.
Abanye-Kongo bashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa m23, ibyo u Rwanda rwakomeje gutera utwatsi, hubwo rugashinja Leta ya Kinshasa gukorana byahafi noguha icyumbi umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Aya makuru dukesha abaturiye ako gace agira ati: “Abanye-Kongo b’i Bukavu, ahar’ejo bimiriye abagenzi n’ibintu byose byavaga mu Rwanda. Ni cyo cyatumye u Rwanda rwa zindutse rufunga umupaka.”
Akomeza agira ati: “Ariko muri aka kanya umupaka, bongeye bawufunguye.”
Icyemezo cyo gufunga umupaka wa Kamanyola gishobora kugira ingaruka ku bucuruzi zikora ku baturage b’ibihugu byo mbi, kuko ubafatiye runini kandi ku mpande zombi.
Aka gace ka Kamanyola gaherereyemo umupaka uhuza u Rwanda na Congo, kabarizwa muri teritware ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.