Havuzwe impamvu umutekano wazambye mu bice byo muri Mibunda.
Inyeshamba zo mu mutwe wa Red-Tabara zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi zashinze ibirindiro mu duce two muri Mibunda ho muri teritware ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, maze abaturage baturiye ibyo bice bafatwa n’ubwoba.
Amakuru y’ibanze avuga ko uyu mutwe wa Red-Tabara washinze ikambi yabo ahitwa Tubonde ha herereye muri Grupema ya Basimunyaka muri Secteur ya Itombwe.
Kuba iz’inyeshamba zashinze ibirindiro byabo muri izi nce, byatumye abaturage bagira ubwoba ndetse kandi no ku ruhande rw’ingabo za RDC zikora ibisa n’ibikanganye, ni mu gihe zahise zitangira kwikusanyiriza mu bice bigana aho ziriya nyeshamba zashinze ibirindiro.
Ahanini ubu bwoba bwateye abaturage baturiye i Kipombo no mu nkengero zo muri utwo duce.
Ibyo byabaye mu gihe mu mpera z’ukwezi gushize kwa Cyenda uyu mwaka, hari habaye intambara ikomeye hagati y’uyu mutwe wa Red-Tabara n’Ingabo za RDC ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi. Ni intambara yamaze hafi iminsi itatu ibera mu marango ya Marunde, Gipupu no mu bice bya Turambo.
Nyuma y’iyo mirwano havuzwe ko ingabo z’u Burundi zahise zerekeza muri ibyo bice byaberemo iyi mirwano ziturutse ku Ndondo ya Bijombo na Minembwe ndetse iz’indi ziva i Burundi.
Kugeza n’ubu amakuru yemeza ko iz’ingabo z’u Burundi zigikomeje kwa mbuka ziva mu Burundi aho zica Uvira zikazamuka i misozi y’i Ndondo ya Bijombo zigahita zigana mu Mibunda.
Kimweho n’ubwo Red-Tabara yavuye mu mashyamba yongera kuja i musozi mu bindi bice by’i Mulenge hari amahoro nka Minembwe n’i Ndondo no mu Bibogobogo.
MCN.