• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Havuzwe impinduka zimaze kugaragara mu Minembwe kuva Twirwaneho yahafata, ndetse nuko haramutse.

minebwenews by minebwenews
April 6, 2025
in Conflict & Security
0
Iby’ibitero by’ejo ku wagatandatu FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bagabye mu Banyamulenge.
96
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Havuzwe impinduka zimaze kugaragara mu Minembwe kuva Twirwaneho yahafata, ndetse nuko haramutse.

You might also like

FARDC irashinjwa gushimuta umuturage mu Mikenke

Amakuru meza agezweho i Mulenge, ya some mu nkuru irambuye

AFC/M23 yigaruriye uduce dushya tugera mu icumi

Uyu munsi mu Minembwe babonye agahenge nyuma yuko iminsi itanu yarishize mu nkengero zayo habyukira imirwano, ndetse kandi kuva iki gice Twirwaneho yacirukanamo ingabo za Congo n’abambari bazo i centre ya Minembwe irimo isuku n’ituze, ubundi abaturage bishimiye uyu mutwe wa Twirwaneho.

Ni ubutumwa bwanditse tumaze kwakira kuri Minembwe Capital News bwatanzwe n’uri mu Minembwe bugaragaza ko kuri uyu wa mbere babyutse amahoro bitandukanye n’iy’iminsi ishize, kuko kuva ku wa gatatu kugeza ejo ku cyumweru, Abanyamulenge batuye mu nkengero za komine ya Minembwe bagiye bagabwaho ibitero ariko ko byose umutwe wa Twirwaneho wabisubizaga inyuma.

Ati: “Tubyutse neza mu Minembwe, nta mirwano yongeye kuhabyukira. Kandi n’ibitero byose batugabaho, Twirwaneho ibisubiza inyuma.”

Bivugwa ko igitero Abanyamulenge bagabweho mu Gahwela ejo ku cyumweru, Twirwaneho yabashe ku gisubiza inyuma cyane, kandi ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zakigabye zigitakarizamo abasirikare benshi, mu gihe ku ruhande rwa Twirwaneho byarangiye ari amahoro ntawagikomerekeyemo cyangwa ngwa kigwemo.

Ubu butumwa kandi buvuga ko kuva Twirwaneho yigaruriye i komine ya Minembwe na centre yayo, byahise bihinduka iki gice kibamo isuku n’umutekano mwinshi.

Bugira buti: “Minembwe centre kuva yirukanwamo ingabo za FARDC mu mpera z’ukwezi kwa kabiri, habaye isuku ryinshi cyane. Ubu harasa n’i Kigali, kuko nta mwanda wo hagaragara haba muri centre no mu mihana ikikije iyi centre.”

Ubu butumwa bukomeza buvuga ko imiganda iri mugukorwa buri wa Gatandatu kugira ngo bamareho imyanda yazanywe muri iki gice ubwo cyarebwaga n’Ingabo za Leta ya Congo mu myaka myinshi ishize.

Sibyo gusa kuko ngo n’abaturage kuva Minembwe yafatwa na Twirwaneho barishimye kuburyo batembera ntarwikekwe bafite, haba mu ijoro cyangwa amanywa.

Bikaba bizwi ko igihe FARDC yaharebaga, Abanyamulenge benshi barishwe, ubundi kandi ntawatemberaga ari wenyine kuko waricwaga nk’igihe wabaga uhuye n’izo ngabo haba kumanywa cyangwa ari mu ijoro. Ariko ubu umutekano ni wose, ndetse kandi bivugwa ko abaturage barimo guhunguka bagaruka mu bice bari barahunzemo.

Hagataho, muri iki gice bishimiye kuza kwa m23 yamaze kugera mu nkengero z’iki gice, kuko iri mu bice bya Bijabo, aha akaba ari mu ntera y’i birometero bibarirwa muri 40 uvuye muri centre ya Minembwe.

Ni mu gihe abarwanyi b’uyu mutwe binjiye mu Rurambo mu cyumweru gishize, aho bahise bakomeza n’i Ndondo ya Bijombo kuri ubu bakaba bamaze kugera mu Bijabo.

Ibi Abanyamulenge bakaba babifata nk’ubutsinzi budasanzwe.

Tags: IsukuMinembweTwirwanehoUko habyutse
Share38Tweet24Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

FARDC irashinjwa gushimuta umuturage mu Mikenke

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
FARDC irashinjwa gushimuta umuturage mu Mikenke

FARDC irashinjwa gushimuta umuturage mu Mikenke Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, zirashinjwa gushimuta umugabo wo mu bwoko bw'Ababembe mu Mikenke muri secteur ya Itombwe, teritware...

Read moreDetails

Amakuru meza agezweho i Mulenge, ya some mu nkuru irambuye

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
Amakuru meza agezweho i Mulenge, ya some mu nkuru irambuye

Amakuru meza agezweho i Mulenge, ya some mu nkuru irambuye Amakuru meza avugwa i Mulenge iwabo w'Abanyamulenge, mu misozi ihanamiye ikibaya cya Rusizi n'ikiyaga cya Tanganyika mu ntara...

Read moreDetails

AFC/M23 yigaruriye uduce dushya tugera mu icumi

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
AFC/M23 yigaruriye uduce dushya tugera mu icumi

AFC/M23 yigaruriye uduce dushya tugera mu icumi Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryafashe ibindi bice bishya byo muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, nyuma...

Read moreDetails

Ababarirwa muri 5 ni bo bamaze kugwa mu myigaragambyo iri kubera i Uvira abandi imirongo bayikomerekeyemo, inkuru irambuye

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
Ababarirwa muri 5 ni bo bamaze kugwa mu myigaragambyo iri kubera i Uvira abandi imirongo bayikomerekeyemo, inkuru irambuye

Imyigaragambyo iri kubera Uvira imaze kugwamo ababarirwa muri 5 abandi imirongo bayikomerekeyemo, inkuru irambuye Abantu batanu ni bo bamaze kumenyekana baguye mu myigaragambyo ikomeje kubica bigacika mu mujyi...

Read moreDetails

Abigaragambya bahaye Brig.Gen. Gasita isaha ntarengwa zo kuba yavuye muri Uvira

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

Abigaragambya bahaye Brig.Gen. Gasita isaha ntarengwa zo kuba yavuye muri Uvira Mu gihe igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo muri Uvira cyari cyatanze itegeko ryo kurasa abigaragambya...

Read moreDetails
Next Post
Kera kabaye, umujyi wa Kisangani ugiye kwamburwa ingabo za Congo.

Kera kabaye, umujyi wa Kisangani ugiye kwamburwa ingabo za Congo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?