Havuzwe impinduka zimaze kugaragara mu Minembwe kuva Twirwaneho yahafata, ndetse nuko haramutse.
Uyu munsi mu Minembwe babonye agahenge nyuma yuko iminsi itanu yarishize mu nkengero zayo habyukira imirwano, ndetse kandi kuva iki gice Twirwaneho yacirukanamo ingabo za Congo n’abambari bazo i centre ya Minembwe irimo isuku n’ituze, ubundi abaturage bishimiye uyu mutwe wa Twirwaneho.
Ni ubutumwa bwanditse tumaze kwakira kuri Minembwe Capital News bwatanzwe n’uri mu Minembwe bugaragaza ko kuri uyu wa mbere babyutse amahoro bitandukanye n’iy’iminsi ishize, kuko kuva ku wa gatatu kugeza ejo ku cyumweru, Abanyamulenge batuye mu nkengero za komine ya Minembwe bagiye bagabwaho ibitero ariko ko byose umutwe wa Twirwaneho wabisubizaga inyuma.
Ati: “Tubyutse neza mu Minembwe, nta mirwano yongeye kuhabyukira. Kandi n’ibitero byose batugabaho, Twirwaneho ibisubiza inyuma.”
Bivugwa ko igitero Abanyamulenge bagabweho mu Gahwela ejo ku cyumweru, Twirwaneho yabashe ku gisubiza inyuma cyane, kandi ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zakigabye zigitakarizamo abasirikare benshi, mu gihe ku ruhande rwa Twirwaneho byarangiye ari amahoro ntawagikomerekeyemo cyangwa ngwa kigwemo.
Ubu butumwa kandi buvuga ko kuva Twirwaneho yigaruriye i komine ya Minembwe na centre yayo, byahise bihinduka iki gice kibamo isuku n’umutekano mwinshi.
Bugira buti: “Minembwe centre kuva yirukanwamo ingabo za FARDC mu mpera z’ukwezi kwa kabiri, habaye isuku ryinshi cyane. Ubu harasa n’i Kigali, kuko nta mwanda wo hagaragara haba muri centre no mu mihana ikikije iyi centre.”
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko imiganda iri mugukorwa buri wa Gatandatu kugira ngo bamareho imyanda yazanywe muri iki gice ubwo cyarebwaga n’Ingabo za Leta ya Congo mu myaka myinshi ishize.
Sibyo gusa kuko ngo n’abaturage kuva Minembwe yafatwa na Twirwaneho barishimye kuburyo batembera ntarwikekwe bafite, haba mu ijoro cyangwa amanywa.
Bikaba bizwi ko igihe FARDC yaharebaga, Abanyamulenge benshi barishwe, ubundi kandi ntawatemberaga ari wenyine kuko waricwaga nk’igihe wabaga uhuye n’izo ngabo haba kumanywa cyangwa ari mu ijoro. Ariko ubu umutekano ni wose, ndetse kandi bivugwa ko abaturage barimo guhunguka bagaruka mu bice bari barahunzemo.
Hagataho, muri iki gice bishimiye kuza kwa m23 yamaze kugera mu nkengero z’iki gice, kuko iri mu bice bya Bijabo, aha akaba ari mu ntera y’i birometero bibarirwa muri 40 uvuye muri centre ya Minembwe.
Ni mu gihe abarwanyi b’uyu mutwe binjiye mu Rurambo mu cyumweru gishize, aho bahise bakomeza n’i Ndondo ya Bijombo kuri ubu bakaba bamaze kugera mu Bijabo.
Ibi Abanyamulenge bakaba babifata nk’ubutsinzi budasanzwe.