Havuzwe uko byagenze kugira ngo perezida w’u Burundi Ndayishimiye uko yafashe umukubuzo ajya gukubura mu mabiro atandukanye.
Ni ku wa Gatandatu tariki ya 10/08/2024, umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakoze isuku mu mabiro atandukanye yaza minisitiri zo muri iki gihugu, nyuma y’uko yari yahagaritse akazi ke.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’uyu mukuru w’igihugu cy’u Burundi, Ntare Rushatsi, byavuze ko ibi perezida yabikoze mu buryo butunguranye.
Ati: “Umukuru w’igihugu nyakubahwa Gen Neva, yasuye bitunguranye inyubako za minisiteri zitandukanye n’ahandi hahurira abantu benshi, arakubura.Yasabye abayobozi guhindura urugero rw’isuku aho bakorera.”
Ndayishimiye mu gihe yari ageze ku nyabako ya minisitiri ishinzwe kurwanya SIDA, ubwo yarimo ahakubura, avuga ko biteye isoni kubona minisitiri yiyubashe nk’iyi ifite umwanda.
Ndayishimiye yahaye abayobozi batandukanye i cyumweru cyo gusukura inyubako bakoreramo guhera tariki ya 12/08/2024, abamenyesha ko mu gihe batazabyuhiriza, azabasanga mu biro, abibasoheremo.
Ati: “Abarundi bakunda ibiruhuko. Nta kamaro rero ko kwicara mu biro, bose mbakuye mu biro. Iki cyumweru gitangira ni icy’isuku. Uwo nzasanga yicyaye mu biro, ni njye uzamusohora. Kandi ku wa Mbere nzazenguruka umujyi wose. Nibabanze bakubure, nitugera ku isuku, tuzajye ku bindi bikorwa . Mubinyuze ku maradio yose. Bazasubira mu biro nje kwirebera uko isuku imeze.”
Hagati aho, perezida Ndayishimiye yavuze ariko ko hari abaganga bazakomeza akazi kabo muri icyo Cyumweru cyo gukubura cyangwa gukora isuku.
MCN.