Havuzwe uko byagenze ubwo inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ibikoresho bw’Igisirikare cy’i Ndjamena.
Ni ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 18/06/2024, inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’amasasu y’igisikare cya Repubulika ya Tchad.
Ibitangaza makuru byandikirwa muri icyo gihugu n’ibyohanze, byazindutse bitangaza ko habaye uguturika gukomeye kwayo masasu, kandi ko uguturika kwayo kumvikanye kugera hejuru mu birometre byinshi uvuye ku idepo yayo, mu karere ka Goudji, hafi y’ikibuga cy’indege cy’u murwa mukuru wa Tchad.
Byagize biti: “Twabonye ikirere gihinduka umutuku. Twumvise iturika rihambaye cyane, ku buryo twumvaga biri munsi y’ibirenge byacu.”
Muri iryo joro, minisitiri w’ubabanye n’amahanga n’umuvugizi wa Guverinoma ya Tchad, Abderaman Koulamallah, bagarutse kuri iki kibazo kuri RFI, bavuga ko iyi depo yafashwe n’inkongi ku bw’impanuka.
Abasirikare n’abashinzwe kuzimya umuriro baratabaye, umuriro ugenda ugabanuka buhoro buhoro. Perezida Mahamat Idriss Déby yatangaje akoresheje urubuga rwa Facebook ko hari abapfuye n’abakomeretse.
Ati: “Inkongi y’umuriro mu bubiko bw’amasasu yangije abantu n’ibintu. Amahoro ku bugingo bw’a bapfuye, twihanganishije byimazeyo imiryango ifite agahinda ndetse turabasabira gukira vuba abakomeretse.
Perezida Muhamat yanavuze ko hazakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi y’umuriro ndetse n’abagomba kubibazwa.
MCN....