Havuzwe uko imirwano ihagaze ku mirongo y’urugamba hagati ya M23 n’ingabo za RDC.
Kuri iki cyumweru tariki ya 12/01/2025, havuzwe imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Repubulika ya demokorasi ya Congo n’umutwe wa M23, mu bice byo muri teritware ya Nyiragongo haherereye mu marembo y’u mujyi wa Goma no muri teritware ya Masisi; ni mirwano iri kubica bigacika, aho uyu mutwe wigaruriye tumwe muri utwo duce twabereyemo imirwano.
Amakuru avuga ko iyi mirwano yabaye kuri uyu munsi, yatangiye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku masaha yo mu Burasirazuba bwa RDC. Kugeza ubu iyi mirwano ikaba igikomeje mu duce tumwe, mu gihe utundi M23 yatwigaruriye.
Ku mirongo y’urugamba, hari uguhangana gukaze, aho ndetse hari kumvikana imbunda ziremereye n’izito. Iri hangana ryabereye mu kibaya cya Kibumba muri teritware ya Nyiragongo mu birometero bike n’umujyi wa Goma.
Nanone kandi, indi mirwano ikomeye yabereye muri teritware ya Masisi, ikaba yo yabereye mu duce twinshi; hariho iyabereye ku misozi iherereye muri grupema ya Mupfunyi-Shanga, cyane cyane mu nkengero za Ngungu aho umutwe wa M23 uheruka gufata matekwa y’ingabo z’u Burundi zirenga 48. Aya makuru anavuga ko uruhande rurwana ku ruhande rwa Leta rwahunze rwerekeza muri Kasake.
Utundi duce twarimo twumvikanamo ibiturika byinshi, hari akitwa Ruzirantaka, Kamatane, Kabingo, Bitaana na Rwangara. Aha muri utwo duce niho imbunda zikomeye zarasiwe, nk’uko sosiyete sivile yo muri ibyo bice ibihamya.
Umuyobozi wa sosiyete sivile wo muri ibyo bice, Thierry Gasisiro, yagize ati: “Muri Masisi imirwano iri kubera ahantu henshi harimo iyabereye mu duce two muri grupema ya Mupfunyi-Shanga.”
Nyamara kandi aya makuru avuga ko uyu mutwe wa M23 wirukanye ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ku musozi wa Ndumba n’indi misozi ihanamiye centre ya Bwerimana, ndetse na Kashingamutwe.
Gusa, mu gace ka Kalonge kugeza ubu haracyarimo kubera intambara, nubwo amakuru amwe avuga ko uruhande rwa Leta ruri kurwana rusubira inyuma.
Hagataho, ku ruhande rw’umutwe wa M23 haravugwa imbaraga zidasanzwe kandi ko iz’imbaraga zishya zatangiye kugaragara mu minsi mike ishize.
Ndetse kandi uyu mutwe ukaba uri kwigarurira uduce cyane, kuruta ibindi bihe byose byabanje. Kugeza ubu nta gace nakamwe byavuzwe ko uruhande rwa Leta rwafashe,usibye kuvugwa ko urwo ruhande rukizwa n’amaguru, maze M23 igakomeza kwigarurira aho Ingabo za FARDC n’abambari bayo bahunze.