Ubushyuhe bukabije buhari buraterwa n’ibice by’izuba byohereza.
N’ibyatangajwe n’ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere,Meteo-Rwanda, kivuga ko hari ibice by’u buso bw’i zuba birimo kohereza ku Isi imirasire ikaze kurusha ibindi, akaba ariyo mpamvu y’ubushyuhe bukabije burimo kumvikana muri iyi minsi.
Ikavuga ko igice cya kabiri cy’u kwezi kwa kwa Gatatu, 2024, cyaranzwe n’ubushyuhe bwiyongereye kurusha urugero rusanzweho, ariko ko atari ubwa mbere ibi bibayeho.
Iki kigo kikavuga kandi ko ku itariki ya 10/03/2024, ubupimiro bwa bumwe mu bice by’u Rwanda nka Bugarama, ho muri Rusizi bwigeze kwerekana ikigero cy’u bushyuhe bungana na dogero selisiyusi ingana na 36(°c), ndetse ko kuri ubwo bupimo hagaragaye ibipimo by’u bushyuhe bungana na 33.8°c ku itariki ya 14/03/2024.
Iyi metheo-Rwanda ikomeza ivuga ko ku Isi hose uyu mwaka w’2024 waranzwe n’u bwiyongereye bw’u bushyuhe, bitewe n’ibice bimwe byo ku buso bwizuba byohereza ku Isi imirasire ifite ubukana.
Ikavuga ko ko hereza iyo mirasire ifite ubukana byagize ingaruka cyane ku bihugu birimo u Rwanda, byegereye umurongo ugabanya Isi mo Kabiri uzwi nka “Equateur.”
Ubu bushyuhe ikavuga kandi ko n’u bwo mu nyanja ngari ya Pasifique n’Iyubuhinde, naho burimo kwigaragaza muri iki gihe cy’itumba rya 2024.
Mu ngaruka ubu bushyuhe bumaze gutera harimo ko “imyaka irimo kuma, kuburyo mu gihe imvura yakomeza kubura hazashakishwa ubundi buryo bwokongera gutera imbuto.”
Izindi ngruka harimo kandi ko mu gihugu cya Sudan y’Epfo cyo cyageze n’ubwo gifunga amashuri kubera ubushyuhe burenze igipimo, bwageze kuri dogero selisiyusi ingana na 45°c, ubutegetsi bw’icyo gihugu buhita butegeka ko abana barindwa kuza bakinira hanze igihe cya ku manywa.
Gusa Meteo-Rwanda yasoje ivuga ko mu mpera z’u kwezi kwa Gatatu, ubushyuhe buzasubira uko byahoze.
MCN.