Hemejwe umushinga wo kurandura umutwe wa FDLR burundu.
Itsinda ry’inzobere mu by’u mutekano rigizwe n’abakuriye servisi z’ubutasi mu byagisirikare mu Rwanda na Congo Kinshasa, zemeje igikorwa cyo kurandura burundu umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gucecekesha urusaku rw’imbunda mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Inzobere za LONI mu by’u mutekano muri RDC ziheruka kwemeza ko umutwe wa FDLR wungutse abarwanyi bashya babarirwa muri 600.
Icyemezo cyo kurandura umutwe wa FDLR cyafatiwe mu nama yo ku rwego rw’abaminisitiri yahuje intumwa z’u Rwanda, RDC na Angola tariki ya 30/06/2024.
Mu kwezi kwa Karindwi 2024, perezida wa Leta ya Angola, Joa Lourenço, ashikiriza perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC umushinga witezweho kugarura amahoro arambye muri RDC, ari nawo ibiganiro bya Luanda bishingiyeho.
Ibiro ntara makuru agência Angola press(Angop) byanditse iyi nkuru, byatangaje ko mu Cyumweru gishize inzobere za gisirikare z’ibihugu byombi u Rwanda na RDC, ari bwo zashyize umukono ku nyandiko bise ‘proposed concept of operations'(conops), igaragaza ibikorwa byifuzwa kugira ngo FDLR isenywe burundu.
Ni inyandiko ikubiyemo ahanini ibikorwa byo gusenya uyumutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iki Gihugu cya RDC cyo ngeye no gutsimbarara gisaba ko u Rwanda rukuraho ubwirinzi no gucyura ingabo zarwo, ishinja ko ziri ku butaka bwacyo.
U Rwanda na rwo ntirwahwemye kugaragaza ko nta ngabo zarwo ziri muri RDC aho zishinjwa gufasha umutwe wa M23.
Biteganijwe ko tariki ya 16/11/2024, abaminisitiri b’ubabanye n’amahanga bombi bazahurira i Luanda muri Angola bakemeza cyangwa bakanga ibyemezo byafashwe n’inzobere mu butasi bwa gisirikare ku mpande zombi.
Ibizemezwa n’abo baminisitiri ni byo bizashyikirizwa abakuru b’ibihugu, bakabishyiraho umukono, bikabona gufatwa nk’amasezerano y’amahoro agomba gushyirwa mu bikorwa.
Igenzura ryayo masezerano rizakorwa na Angola, ariko ikagomba kuzaba ifite abayifasha ku mpande zombi u Rwanda na RDC.
RDC ishinjwa gutera inkunga umutwe wa FDLR. Ubundi kandi iyi leta ya Kinshasa yakunze no kuvuga indimi 2 ku birebana no kurandura burundu umutwe wa FDLR umutwe uyifasha kurwanya M23.
Uyu mutwe wa FDLR ukaba ugizwe n’Abanyarwanda biganjemo abasize bakoze jenoside mu Rwanda yakorewe Abatutsi, banze gutahuka ngo bataryozwa ibyaha basize bakoze. Kinshasa nayo ikaba ishinjwa kubaha imbunda, imyitozo ya gisirikare n’inkunga y’amafaranga.