Hon. Nyarugabo ashyize ukuri hanze ku by’i ngabo z’u Burundi zikorera i Mulenge, ananenga n’amahanga arebera iyicarubuzo zikorera Abanyamulenge
Me.Moise Nyarugabo uzwi cyane muri politiki ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, wanakoze mu nzego zitandukanye z’iki gihugu, yavuze uburyo ingabo z’u Burundi zikomeje gukorera igisa n’ubukoloni Abanyamulenge, arangije azamaganira kure.
Ni mu kiganiro uyu munyacyubahiro yagiranye na Bwiza TV, kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda.
Muri iki kiganiro, Nyarugabo, yasobanuye ko Ingabo z’u Burundi za mbuka bwa mbere muri RDC, byari mu rwego rwa EAC, nyuma ubwo ingabo zo mu bindi bihugu zatahaga zo zigumira yo bitewe n’amasezerano yabaye hagati ya perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Yakomeje avuga ko icyo gihe ingabo z’u Burundi zatangiye kujya ziganiriza bucece Mai Mai, ndetse zigeza na ho zigarurira imitama ya yo, ngo kuburyo zatangiye no ku yiha intwaro zirimo n’izeremereye.
Avuga ko imbunda ingabo z’u Burundi zahaye Mai Mai, ari na zo izi nyeshyamba zikoresha mu kurasa Abanyamulenge, gusenya imihana ya bo no kubambura Inka zabo.
Yageze aha ahita agira ati: “Ku bw’ibyo, ubutegetsi bw’u Burundi n’ingabo zabwo ni bo bari inyuma y’ibibi byose bikorerwa Abanyamulenge bikozwe n’abo bafatanyabikorwa babo.”
Yanavuze kandi ko abasirikare b’u Burundi bagiye bagaragara ku mirongo y’urugamba yose ya FARDC, Wazalendo, FDLR nko kuri Point Zero, Gipupu, Rugezi n’ahandi.
Uyu muyobozi avuga kandi ko muri uyu mwaka wa 2025, u Burundi bwafashe iyi ntambara yose ibera muri RDC, buyigira iyabo.
Anagaragaza ko kuri ubu izi ngabo z’u Burundi ziri gukorera mu misozi yo muri za teritware ya Fizi, Mwenga na Uvira, aho yanavuze ko zihafite abasirikare barenga ibihumbi icumi, kandi ko zigabuyemo amabatayo ari hagati ya 12 na 15, ndetse n’ibirindiro birenga 70.
Asobanura ko izi ngabo zambuka umupaka wa Kavimvira zikanyura inzira 2: inzira y’imisozi zekereza Kirungwa,Kishemba, Kajoka, Ruhuha, Marimba, Kugeza Mitamba, na Murambya; abandi bakanyura Baraka-Fizi bajya gushyigikira FARDC na Wazalendo kwa Mulima, Point Zero, Rugezi n’ahandi.
Yanavuze kandi ko ingabo z’u Burundi zubatse ikiraro ku ruzi rwa Rusizi hafi ya Sange, aho ibihumbi byinshi byazo zambukira zijya i Lemera, Mulenge aho zashinze ibirindiro byazo bya mbere, n’i kagabwe aho zifite kuri ubu ibirindiro byazo bibiri.
Yakomeje avuga ko Ingabo z’u Burundi ziri kwigarurira uduce twahoze dutuwe n’Abanyamulenge nk’i Tara, Kigoma, Bijombo muri teritware ya Uvira. Ahandi yagaragaje zashyinze ibirindiro ni Nyamara, Mikarati n’ahandi.
Nyarugabo yanavuze ko hagomba kwibazwa impamvu y’iri honyora ry’ingabo z’u Burundi ku butaka bw’igihugu kitari icyabo, aho we avuga ko zihafite umubare w’abasirikare uruta uw’ingabo za RDC n’uwa Wazalendo.
Yanenze kandi izi ngabo z’u Burundi kuba zarafunze inzira y’isoko ya Mitamba mu gihe ari yo abaturage bari basigaranye yonyine baguriramo amasabune, umunyu, amavuta, isukari n’ibindi.
Nyarugabo yanavuze ko Abanyamulenge bagerageje kuja muri iriya soko hagati ya tariki ya 16 na 18, bakubiswe, baratukwa, baranangazwa basubizwa za Minembwe.
Usibye n’icyo yavuze ko abasirikare b’u Burundi basabye Twirwaneho kuva mu Mikenke kugira ngo bahigarurire bo n’abo bafatanyije, ari bo Mai Mai, FDLR na FARDC.
Ni nabwo yahise amenyesha u Burundi ko Mikenke itaba muri Gitega, cyangwa izindi ntara z’i gihugu cyabo.
Yasoje asaba aba basirikare b’u Burundi gucisha make, ngo kuko igihugu cyabo n’icy’Abanyamulenge bazahora ari abaturanyi na nyuma y’uko Tshisekedi bakorana azaba yamaze kuva ku butegetsi, aziburira ko zitazigera na rimwe zivana Abanyamulenge mu karere kabo.
Yanazibwiye ko ntayandi mahitamo bafite usibye kwirwanaho, bityo kuba zarimo zibasaba kuva iwabo mu Mikenke, ziriya ngabo z’u Burundi zari zasabye na bi.
Yanenze kandi amahanga akomeje guceceka mu gihe Abanyamulenge bakomeje gukorerwa ubwicanyi n’ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FARDC na FDLR ndetse n’imbonerakure.
Ananenga kandi n’imiryango ikora ubutabazi, kuba nta biribwa igeza kuri aba Banyamulenge mu gihe bahunga umunsi ku wundi kubera ibitero bya ziriya ngabo.







Me Moise Nyarugabo avuze ukuri kuzuye rwose