
Bidasanzwe bongeye gusubukura imigenderanire hagati ya Bapfulero na Banyamulenge.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 12/08/2023, saa 3:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Uyu munsi haravugwa amakuru y’imigenderanire yabaturage bo mubwoko bwa Banyamulenge baturiye imisozi miremire y’Imulenge niyo mubice bya Moyen plataux bituwe nabo mubwoko bwa Bapfulero.
Nkuko Minembwe Capital News, yabwiwe aya makuru nuko iyo migenderanire itari sanzwe aba baturage b’impande zose ba yikesha ingabo zabarundi(FDNB) ziri muri Kivu yamajy’Epfo. Ibi kandi habaye ubufatanye nu mwami wa Bapfulero aho bivugwa ko nawe yagerageje gushaka uko Kariya karere kagira amahoro.
Iyi migenderanire bayikoze bifashije mugufungura Amasoko muduce dutandukanye aya moko yose akahahurira. Twabwiwe ko hari Isoko yo mu Buzuke irema umunsi wa Kane(4), ikaremera igahororo. Iyi ifasha aya moko yose guhura bakaganira ndetse bakana ha hirana.
Harindi Soko ya Gatatu, bashize ahitwa mu Gitoga.
Ubu hakaba hagaragaye ikindi gikorwa cyiza ubwo abantu ba Gahororo batangiye gusabana nabantu ba Gatobwe, nimugihe haru umudamu wari wabuze ubufasha ku bitaro bya Gahororo muricyo gihe bakora iyo bwakabaga ba mujana kubitaro bikuru bya Ndegu homuri Gahororo uwo mudamu aza kubona ubufasha yibaruka umwana. Abikoreye uwo mudamu nabo mubwoko bwa Banyamulenge naho uwo mudamu akaba ari uwo mubwoko bwa Bapfulero.
Tubibutse ko hari hagize imyaka igera kuri biri n’igice abantu ba Gahororo bata gendererana naba Gatobwe nkuko twabibwiwe nabaturage bari Gahororo.
Ibi abaturage bo muribyo bice bakaba ba byishimiye nkuko Minembwe Capital News, yabwiwe.
Great write-up, I am normal visitor of one’s site, maintain up the nice operate, and It is going to be a regular visitor for a long time.