Kugicamunsi cyokuruyu wa Gatandatu, mugace ka Kurogi homuri teritware ya Masisi habaye intambara ikaze hagati y’inyeshamba za M23 nimitwe yitwaje intwaro ikorana byahafi n’Ingabo za Fardc.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 2/07/2023, saa 9:09Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Gatandatu, tariki 01/07/2023, bongeye kwambikana hagati yabarwanyi bo mumutwe wa M23 n’ihuriro rya barwanyi bo mwitsinda rya Wazalendo n’a FDLR izwiho kubamo abasize bakoze Genoside mu Rwanda mumwaka wa 1994. Bikanavugwa ko ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo(Fardc), zatanze ubufasha kuriyi mitwe ya Wazalendo n’a FDLR ubwo barwanaga n’a M23.
Nimirwano yabereye mugace ka Kurogi homuri teritware ya Masisi muntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iyi mirwano yatangiye kugicamunsi ahagana mumasaha yasasaba nigice zokuruyu wagatandatu.
Ubwo Minembwe Capital News, yahabwaga ayamakuru byavuzwe ko iyi mirwano yagejeje igihe cya Sakumi n’ebyiri nigice zumugoroba wokuruyu wa Gatandatu.
Yagize ati : “Ibisasu bikomeye byakomeje guturika tubyunva hafi ugana za Kurogi. Amasasu yacecetse mumasaha yijoro.”
Iy’imirwano yatumye umuhanda wa Kilolirwe n’a Sake ufungwa kugeza muriki gitondo canone tariki 02/07/2023, aho binavugwako ko mumasaha yakare yokuruyu wa Mungu ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo zarahitwa Mubambiro zazinguye nibifaro byabo berekera mu Mujyi wa Sake mumakuru dukesha abaturiye utwo duce.
Ibi bibaye mugihe Guverinema ya Kinshasa, ishinjwa kurema umutwe witwaje imbunda wahawe izina “Anti Rwanda,” muyandi magambo Abarwanya Leta ya Kigali. Uyu mutwe ukaba ugizwe ahanini n’insore sore zab’Akongomani nabo mumutwe wa FDLR ugizwe n’Abanyarwanda barwanya leta ya Kigali, amakuru dukesha ibinyamakuru bya RDC.
Hakaba hagize nigihe havugwa ko Kinshasa yahaye uruvugiro Abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mumakuru dukesha Radio Itahuka, aho iyo Radio iheruka gutangaza ko i Kinshasa kumurwa mukuru wa RDC harimo gutegurwa inama izahuza abatavuga rumwe nubutegetsi bwa Kigali.
Iyo Radio ikomeza ivuga ko mwiyonama hazitabira naba Perezida babiri barimo Perezida Félix Tshisekedi wa RDC.
Ninama yarikuba kuruyu wa Gatandatu ariko bayisibiza kumpamvu zuruzinduko Perezida Félix Tshisekedi yagiriye kumunsi w’ejo hashize mugihugu ca Gabon.