Hongeye kubura imirwano ikomeye hagati y’Ingabo za RDC na M23 muri Kivu Yaruguru.
Urugamba rukomeye rwazindutse rubera mu duce two muri teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hagati y’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23 ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo kandi n’umutwe wa Twirwaneho wo urwanira muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 16/06/2025, ni bwo iyo mirwano yabaye, aho yari ihanganishije umutwe wa M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo iza FARDC iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, FDLR, ndetse n’imbonerakure zituruka mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rya CNDD-FDD.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko yabereye mu duce twa Busumba na Bunkuba, duherereye mu birometero nka 10 uvuye muri centre ya Mweso yo muri grupema ya Bukombo, cheferi ya Bwito muri teritware ya Rutshuru.
Amasoko yacu atandukanye agaragaza ko humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje kuva igihe c’isaha ya saa kumi nebyiri kugeza saa tatu z’igitondo. Iyi mirwano yatumye abaturage benshi baturiye utwo duce baduhungamo ku bwinshi berekeza iya Buhumbira no mu bindi bice byo muri teritware ya Masisi ituraniye iyi ya Rutshuru yaberagamo imirwano.
Urugamba rwabaye uyu munsi ruje rukurikira urundi rwabaye mu cyumweru gishize, aho kandi iri huriro ry’Ingabo zirwanirira Leta y’i Kinshasa zari zagabye ibitero kuri uyu mutwe wa M23, nk’uko n’ubundi zabikoze uyu wa mbere bikarangira uzikubise inshuro, kimwe nuko wazigenje icyo gihe.
Bivugwa ko mu cyumweru gishize imirwano yabereye i Katsiro mu gice cyaho giherereyemo ibitaro, ndetse ngo ibi bitaro bigirwaho ingaruka z’iyo mirwano kuko byituyeho ibisasu bikaza gusenya zimwe mu nkuta zabyo.