M’urugamba rwabaye ejo hashize, tariki 22/11/2024, ruhanganishije M23 n’ingabo z’u r’Uhande rwa leta ya Kinshasa byavuzwe ko rwaguyemo abasirikare benshi ba Fardc, FDLR, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo ngo ni mugihe ririya huriro ry’ingabo za Kinshasa zari zaguye muri Ambush.
Ni Urugamba rwabereye mu bice bya Kalenga, homuri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Isoko yacu dukesha iy’inkuru iduhamiriza neza ko iriya ambush yaguyemo n’Abasirikare bakuru barimo ba Major, Colonel n’abandi basirikare bato. Nimugihe Kandi havuzwe umusirikare Mukuru waguye mw’ikambi y’igisirikare ya Fardc irahitwa Kokolo, i Kinshasa,ku murwa Mukuru w’igihugu ca RDC.
Uriya musirikare yari afite ipeti rya Colonel, akaba azwi kwizina rya Gelbert Vongo. Colonel Gilbert akaba yarasanzwe ari komanda regima muri Kokolo, MCN yabwiwe ko yari akomoka mu Ntara ya Kasai, akaba yishwe n’urupfu rutunguranye.
Naho bariya basirikare baguye muri Ambush mubice byomuri Kalenga, bikavugwa ko hoba haraguye abasirikare barenga 150 bokuri ruriya r’Uhande rwa leta ya Kinshasa.
Iriya mirwano yabaye mugihe zir’iya Ngabo z’u r’Uhande rwa leta ya Kinshasa, zageragezaga kurwanya M23 ngo zirebe ko zokongera kwisubiza ibice M23 yari ya bambuye harimo na Mweso.
Iy’inkuru ikomeza ivuga ko uriya mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, ko bambuye n’imbunda ninshi uruhande rwa leta ya perezida Félix Antoine Tshilombo, zirimo izikorana buhanga ndetse n’ibyuma birimo za kamera zireba kure.
Bruce Bahanda.