Hotel Muhabura yafashwe n’inkongi y’umuriro irasha irakonga.
Ahagana isaha ya saa ine z’ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15/10/2024, nibwo Hotel Muhabura iherereye ma karere ka Musanze ho mu gihugu cy’u Rwanda yafashwe n’inkongi y’umuriro irasha irakonga.
Amakuru avuga ko iy’inkongi y’umuriro yahereye ku gice cy’igikoni gitegurirwamo amafunguro irakomeza ijya ku gice cya Bar ndetse ngwibyarimo byose bikaba byahiye bihinduka umuyonga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza mu ijoro yemeje iby’iyi nkongi y’umuriro, aho yagize ati: “Nibyo koko Hotel Muhabura yafashwe n’inkongi y’umuriro, ubutabazi bw’ibanze bujyanye no kuzimya burimo burakorwa. Ibindi birebana nayo turacyabikurikirana.”
Iyi Hotel Muhabura y’ubatse hafi n’ibiro bya karere ka Musanze, mu busanzwe izwi nk’imwe mu ma Hotel ahambaye mu mujyi wa Musanze, kugeza ubu ikaba iganwa n’abiganjemo abanyamahanga akenshi haba abagenzwa n’ibikorwa bishingiye ku bukerarugendo.
MCN.