Humvikanye amajwi y’abadashaka Gen. Gasita muri Uvira
Abo mu bwoko bw’Abavira n’Abapfulero batuye mu mujyi wa Uvira uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bumvikanye mu majwi bavuga ko badashaka kubona Brigadier General Olivier Gasita iwabo muri Uvira, bakavuga ko nubwo ari umusirikare mukuru mu ngabo za RDC, ariko ko ari Umunyamulenge, bityo ko ari Umwanzi kuri bo.
Bikubiye mu butumwa bwa majwi, aho bukomeje guhererekanwa ku mbugankoranyambaga zihuriyeho abanyekongo batandukanye, kandi b’ingeri zose.
Muri ubwo butumwa, uwavuze ko yitwa Sifa anavuga ko atuye i Remela mu nkengero z’umujyi wa Uvira, yagize ati: “Ndabwira benewacu, icyo mutazi, buriya kugira imbabazi nyinshi ni icyaha kinuka kandi kibi! Ubutegetsi bw’i Kinshasa, ibyo budukiniraho tugaceceka, tukababarira, ni ubupfu! Ntabwo dushaka ko batwoherereza uwo mugabo General Gasita, aratuzanira iki kindi kitari ukutwinjiriza abanzi!”
Yakomeje ati: “Umunsi azaza, tuzambare ibijangala, tumwamaganire kure. I Kinshasa badufata nk’impumyi, ariko twebwe turi ba Murere. Nti dushaka Gasita kandi naza tuzakora imyigaragambyo, tuzayihera i Remela duhuruke mu mujyi wa Uvira.”
Nyuma ye, hagiye undi mugabo agira ati: “Muhumure nta bwo Gasita azagera i Uvira, kuko aha ari iwabo Wazalendo, kandi si Umzalendo, no mu gihe yo haza ni kimwe n’ikigeragezo aba-kristo bahura nabyo baja mu ijuru.”
Uyu mugabo yanavuze ko bakoze ibiganiro basanga abo muri diaspora ari bo babazanira abanzi, kandi ko babazana babita abeza, ariko ko ubu babiganiriyeho neza, bityo ko General Olivier Gasita atazagera muri iki gice cy’iwabo i Uvira.
Ati: “Rwose ntazagera iwacu. Oya twarabyanze, twamaze kubiganiraho. Aba-diaspora babisabisha i Kinshasa, na yo ikabohereza hano, ariko umuti twarawutoye.”
Brigadier General Olivier Gasita ashyinzwe ibikorwa bya gisirikare mu mujyi wa Kindu mu ntara ya Maniema, mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ubushize yari yitabye i Kinshasa, aho yari yahamagajwe kugira ngo aje gusobanura iby’umutekano ukomeje kuzamba mu ntara afite mu nshingano ze.
Ariko mbere y’uko atumizwa i Kinshasa, byagiye bivugwa ko ari i Bujumbura mu Burundi igihugu gikorana byahafi n’icya RDC mu byagisirikare no mu ntambara zose irimo mu Burasirazuba bwayo, bikavugwa ko ahava yinjira i Uvira akabona gusubira i Kindu.
Muri icyo gihe ni bwo abo muri Uvira bagiye batanga ubutumwa, bakagaragaza ko batamushaka.
Abanye-Congo bandi bashinja ababo ba Banyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange kuba ari Abanyarwanda, ndetse bakavuga ko ari abashitsi muri iki gihugu, bityo ko batagomba kugira umurimo bashingwa haba muri Leta cyangwa no mu bindi bikorwa bitandukaniye. Uretse n’icyo bavuga ko bakwiye gusubira mu Rwanda iyo bavuga ko baturutse.
Ibi ni nabyo soko y’intambara ikomeje kubica bigacika muri iki gihugu. Ariko nubwo ari uko bimeze ntibibuza ko bamwe muri aba Banyamulenge bakomeza gukorera muri Leta y’i Kinshasa, kabone nubwo kandi abenshi bafashe imbunda bahanganye nabwo.
Ndetse hafi u Burasirazuba bw’iki gihugu bwose buri mu biganza bya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho iburwanya.