
Hagaragaye umugabo w’umunyamulenge Sibomana Alexis, utuka Abanyamulenge bazwiho kuba barakamiye ubwoko bw’Anyamulenge nimugihe ubu bwoko bw’Anyamulenge bwabayeho mubibazo byokwangwa n’andi moko yo muri Republika ya Demokarasi ya Congo. N’urwango amateka avuga ko rwatangiye ahagana mu mwaka wa 1964 nyuma yuko RDC yarimaze kubona ubwigenge.
Uyu Munyamulenge Alexis Sibomana, umaze kugera muri USA, akaba yatutse Abanyamulenge bazwiho kuba ari ndashikirwa muri politike zo muri Republika ya Demokarasi ya Congo, aho bahagurutse kurenganura benewabo Abanyamulenge, bari bamaze ibihe byinshi batotezwa bazira ubwoko bwabo Abatutsi (Abanyamulenge). Mu mwaka wa 1998 n’ibwo RCD yavutse kugira ngo irwanire agateka kazina Muntu muriki gihugu ca RDC.
Sibomana Alexis yagize ati: “Akagara kuki katishira hamwe ngo gafate inkoramaraso zigize akaraha kajahe[RCD]?” Aha uyu Mugabo Alexis Sibomana y’umvikanaga muri audio y’iminota icuminitanu atunga agatoki abagabo bazwiho ubunararibonye muri politike akaba aribo bazanye Ishyaka rya RCD Goma aribo barimo Moïse Nyarugabo, Ruberwa Manywa ndetse na Bizima Karaha.
Muriyo audio kandi yatutse abazwiho kuba barakamiye Abanyamulenge mu misozi miremire y’Imulenge guhera mu mwaka wa 2017 kugeza uyumunsi abo n’abazwiho kuba baranze ko Imulenge haba amatongo. Nimugihe banze gukorera amafaranga hubwo bahara amagara yabo baja kurwanya Inyeshamba zo mu mutwe wa Mai Mai zarimo zirwanya Abanyamulenge ngo zibakure muriyi misozi miremire iherereye muri Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo .
Yagize ati: “Akagara karakomeye byari bikwiye ko gafata Sematama na Makanika bagafungwa, niho amahoro yari kugaruka muri rdc.”
Yaje kandi no kumvikana yita RCD Goma ngo ni “satani,” nimugihe yarimo avuga intambara yahuje ingabo za RCD Goma n’ingabo zari ziyobowe na Gen Pacifique Masunzu, ni ntambara yabaye mu mwaka wa 2002.
Sibomana Alexis, avuka i Rukombe, mu Muhana bita ga kuri Nyabibuye homuri Mibunda , kurubu aha kuri Nyabibuye harasenyutse kubera intambara za Mai Mai.
Alexis Sibomana amaze Imyaka irenga 7 muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari umugabo uri mukigero cyimyaka irihagati ya 45 na 40. Igihe ca RCD yabayeho Umusirikare gusa ntabwo yagitinzemo kuko yahise yerekera iy’ubuhungiro arinabyo byaje kumuha kwerekeza muri USA.
By Bruce Bahanda.
Tariki 20/09/2023.
Ibyo yatangaje biragaragara ko yabaye porte parole wabanzi bububwoko, Kandi Biragaraza level yimitekereje yiwe kwirihasi cyane .Ariko nawe tumufate kimwe nabandi Bose batifuriza ineza akarere Kimisozi mile mile .