Iminsi ibiri irashize, ingabo z’u Burundi, zabaga mu bice bya Komine ya Minembwe ba sesekaye mu Mujyi wa Baraka, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Iki kibazo bivugwa ko cyateye ubwoba abaturage ba Baraka, aho bamwe bibaza ibibazo birenga kimwe kuri aba basirikare b’u Burundi.
N’i byatangajwe n’umuyobozi w’ingabo za FARDC, muri regima(régiment) ya 2202, iherereye i Baraka, Colonel Banza Lukata Gabriel, aho yemeje ko abasirikare b’u Burundi bageze i Baraka kuva k’umunsi wa Gatanu, tariki ya 26/01/2024, maze asaba abaturage kutagira ibindi bakeka cyangwa ngo bafate amakuru y’ibihuha.
Yagize ati: “Abaturage ba Baraka na Fizi yose muri rusange, mufite uburenganzira bwo gutinya k’uko haricyo mubona cyahinduutse, ariko ntimutinye ingabo z’u Burundi k’uko n’inshuti zacu, muzatinye igihe muzabona abanzi bacyu aribo ingabo z’u Rwanda.”
Yakomeje agira ati: “Igihugu cyacu n’u Burundi umubano ukomeje kurushaho kumera neza, bitandukanye n’umubano u Rwanda rufitanye na RDC.”
Ubuyobozi bwa Gisirikare muri Baraka bakaba bahamagariye abaturage kwishira ukizana imbere y’Abasirikare b’u Burundi.
Byongeye kandi basabye abaturage kwirinda amakuru y’ibihuha, banabwira abaturage ko hari amakuru badakwiriye kumenya ajyanye n’ibanga rya Gisirikare.
Bruce Bahanda.