Kumunsi w’ejo wokuwa Gatatu hazatangira ibiganiro byamahoro bigamije kugarura amahoro muri teritware ya Fizi.
Yanditswe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 18/07/2023, saa 9:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Gatatu, tariki 19/07, i Baraka ahazwi nkumurwa mukuru wa teritware ya Fizi hazatangira ibiganiro byamahoro bizahuza amoko aturiye aka karere ka Fizi.
Mumakuru yizewe Minembwe Capital News, imaze guhabwa nuko iyi Nama izahuza Abanyamulenge, Ababembe ndetse n’a b’Apfurero naba Nyindu. Abenshi muraba bakaba bamaze kumanuka Imisozi ya Bibogobogo aho bitabiriye ibyo biganiro.
N’ibiganiro bigamije gusana aya moko n’imugihe aka karere kamaze igihe muntambara zurudaca. Izi ntambara nkuko bivugwa zagiye zisenyera Abanyamulenge muri Bibogobogo ndetse n’a Minembwe .
Ugushakisha amahoro bikaba bigize igihe birimo guharanirwa muraka karere aho abaturage baturiye Baraka na Bibogobogo bagiye bahura muburyo bwogukora inkino zakabumbu kamaguru. Ubushize muri Bibogobogo habaye imikino y’imico kama ndetse n’imikino ya Kabumbu kamaguru. N’imikino yagiye y’itabirwa n’urubyiruko hamwe nabayobozi batandukanye bomunzego zose ba Bibogobogo na Baraka.
Mumakuru dufite nuko ibi b’iganiro bizatangira kuruyu wa Gatatu bikarangira kuwa Gatanu tariki 21/07/2023.
Ubuyobozi bwa Baraka homuri teritware ya Fizi muntara ya Kivu yamajy’Epfo mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, bagize uruhare mugutegura ibyo biganiro.
Minembwe Capital News, ikaba izakomeza gukurikirana ayamakuru kugeza kumunsi wanyuma.