Amashirahamwe ashinzwe ubwikorezi mu Mujyi wa Baraka, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, bakoze imyigaragambyo kumunsi w’ejo hashize 28/08/2023 yamagana Polisi yo mu Muhanda.
Iyo myigaragambyo ikaba yarigamije kwamagana itotezwa rikorerwa abashinzwe ubwikorezi kuma Modoka na Moto, ibi bakaba barabyise (Systems Rapport) ikorwa naba polisi bashinzwe umutekano wo mu Muhanda.
Nyuma y’iyo myiyerekano muruwo Mujyi wa Baraka habaye ituze akaba aribwo ayo Mashirahamwe yahise yandikira ibarwa umukuru wa polisi murwego rw’Intara kugirango bamumenyeshe ihohoterwa bakorerwa na polisi.
Nkuko Minembwe Capital News, yahawe ayamakuru nuko muriyo baruwa bandikiye uwo Mukuru w’Intara ya Kivu yamajy’Epfo, banditse bavuga bati: “Twebwe Abashinzwe ubwikorezi tukwandikiye kugirango tukumenyeshe ibibazo dufite biterwa na polisi yo mu Muhanda, aho baduhohotera batwaka ifaranga kandi tubiziko bihabanye namategeko y’igihugu. Turabiziko iyi polise yomu Muhanda ikorera henshi mugihugu ariko dutangazwa nuko muri teritware ya Fizi hahindutse aho bata umwanda wose bitewe nibihakorerwa. Ikindi iyi polisi yomu Muhanda tukumenyesheje ko igihe baka uwo Musoro bahutaza abo irikuwaka ndetse nigihe baba barigutanga icyemezo ko bamaze kuwishura.”
Ayo mashirahamwe akomeza avugako abo ba polisi bomu Muhanda, n’ubundi ba baka ibyemezo bitarigera bitangwa na Guverinoma ya Congo .
Tubibutseko mu mategeko ya Polisi yomu Muhanda icyo bakora atarugutangisha amafaranga ahubwo arukurinda umuteko womu Muhanda w’ibinyabiziga ndetse nabo bitwaye kuko biboneka mugitabo bita Code dela route kurupapuro rwayo rwa 104 .
Ubwo bari mu myigaragambyo bayikoze barimo kuvuga bati: “Uyumunsi wo kuwa Mbere, ntakazi gakorwa kandi uyumunsi ube uwanyuma wicyo bise System rapport, muri teritware ya Fizi kandi iyi polise igomba gutangira gukora nkuko ikora ahandi hose mugihugu agasuzuguro idusuzugura n’uburyo iturenganya birangire none.”
By Bruce Bahanda.
Tariki 30.08.2023.