Yishwe ateraguwe ibyuma birangira ba mutwitse, mu mujyi wa Baraka.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 31/07/2023, saa 4:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Abiswe abajura hishwe umwe abandi bakizwa n’amaguru yabo nubwo bivugwa ko habaye gukoresha ikivandimwe nimugihe abarokotse birutse basiga abarimo kubahiga.
Ni byabereye muri Quartie Mwemezi kumuhanda wa Simba homuri Baraka ahazwi nku mujyi mukuru wa teritware ya Fizi .
Ahagana isaha zine zijoro ryakeye tariki 30/07/2023, nibwo abibyi baje kurugo rwu muturage womubwoko bwa Babembe muri Baraka maze bakimara kwinjira munzu ye! nyiri kwibwa aratabaza murako kanya abatabaye bafata umwe abandi bakizwa n’amaguru. Uwafashwe bivugwa ko yishwe abanjye guteswa nimugihe bivugwa ko babanjye ku muhambiraho imifuka ba mumenaho Esanse barangije baramutwika.
Uwatanze ubuhamya yavuze ko uwishwe yabanjye guteswa cane.
Ati: “Yishwe urupfu rubi. Birababaje kwicwa nabavandimwe bawe kuko uwishwe yari umubembe nabamwishe na ba Bembe. Ba mutwitse ba banjye ku mugirira nabi nyuma baza kumutwika bamumenyeho Esanse.”
I Baraka, impfu zabantu zikomeje kuba ninshi bamwe bicwa aruko bibye abandi bakicwa barashwe nabantu baba bitwaje imbunda, aha muri Quartie Mwemezi haheruka kwicigwa umukecuru wimyaka irihejuru ya 60 ba mwica ba muziza ko aroga nkuko ba byivugiraga. Gusa ibi ubutegetsi bwa leta murako gace ba birebesha amaso ba kabyihorera.