Ibihugu by’ibituranyi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kugeza ubu ntibirashimira perezida Félix Tshisekedi, waraye yegukanye intsinzi y’amatora y’u mukuru w’igihugu yabaye kw’itariki 20/12/2023, usibye perezida w’u Burundi n’u wa Tanzania.
Perezida Félix Tshisekedi, kumunsi w’ejo hashize tariki 31/12/2023, n’ibwo Komisiyo y’igenga ishinzwe gutegura Amatora ( CENI), yatangaje k’u mugaragaro amajwi y’agateganyo Tshisekedi atsindana amajwi 73,34%, Katumbi Moïse, yaje k’u mwanya wa kabiri n’amajwi 18%.
Aba perezida batatu 3, nibo bamaze kwerekana ibyishimo by’intsinzi ya perezida Félix Tshisekedi, barimo perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, wagize ati: “Umutima wacyu wishimiye ko perezida Félix Tshisekedi, yongeye gutorerwa kuyobora igihugu ca RDC. Nzakomeza guharanira gukorana by’ahafi na RDC ndetse no mukarere kose.”
Uwafashe umwanya wambere gushimira Tshisekedi ni perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aho yahise agira ati: “Ndashimira byimazeyo umukuru w’igihugu ca RDC, Félix Tshisekedi, kuba yongeye gutsindira Manda ya Kabiri. Ndizera neza ko igisubizo ku mahoro arambye kigiye kuboneka muricyo gihugu.”
Ibi kandi byagaragajwe na perezida Azili Assoumani, wo mu gihugu ca Comores, agasubira kandi akaba ariwe uyoboye umuryango w’Afrika yunze Ubumwe(AU).
Yagize ati: “Komisiyo y’igenga ishinzwe gutegura Amatora muri RDC (CENI), yatangaje k’u mugaragaro amajwi y’agateganyo, batangaza ko perezida Félix Tshisekedi, ariwe wegukanye intsinzi, k’u majwi 73%. Nishimiye intsinzi ye kandi ndamushimiye.”
Nk’uko byahoraga ibihugu bikomeye nibyoroheje byashimira perezida wa buri gihugu kuba yatsinze amatora ariko kuri Tshisekedi siko byagenze yashimiwe n’aba perezida batatu gusa, mugihe nka Kenya, u Rwanda na Uganda ndetse na Zambi n’ibindi nti byigeze bigaragaza ibyishimo by’intsinzi ya perezida Félix Tshisekedi.
Bruce Bahanda.