
Aba Presidents bibihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) bateguye guhurira i Bujumbura ho mu Burundi, kuganira kukibazo gikomeje kuzana umwuka mubi muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 01.05.2023. Saa 6:25 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nkuko byamaze kumenyekana, Ibiganiro biziga kumutekano muke uri Muburasirazuba bwa RDC, bizabera i Bujumbura, abazahura akaba ari abayobozi bagize ibi bihugu: “Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, South Sudan, RDC nu Burundi,” bazahura muriki cumweru turimo.
Bikaba byavuzwe ko, hazaganirwa kumyanzuro nubundi yafatiwe mu nama yabereye i Nairobi u mwaka ushize wa 2022, hasuzumwe uburyo iyimyanzuro yashizwe mu bikorwa, ibitarashyizwe mu bikorwa, hamenyekane imbogamizi zoba zaritambitse Imbere nkuko byavuzwe.
Ibi byemezo byafatiwe i Nairobi byatanga ga umurongo w’uburyo inyeshamba z’ikorera mu burasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo, uburyo igomba guhagarika intambara, bakarambika imbunda hasi, ikindi harebwe ukungene umwuka mubi hagati ya RDC nigihugu c’u Rwanda, uburyo byakongera kubana neza mumahoro nta muryane uhabaye.
Muriyi nama kandi byatangajwe ko hazaganirwa ku iyegura ry’uwari Komanda w’ingabo za EAC wakoreraga muri RDC, Major Gen Jeff Nyagah wari wanzwe na n’Abanyekongo bitewe n’uko ngo atarwanyaga umutwe winyeshamba wa M23.
Hazanaganirwa kuri komanda mushya w’izi ngabo, Major Gen Alphaxard Muthuri Kiugu, uherutse gushyirwaho na President wa Kenya, Dr William Samoei Ruto. Uburyo uyu musirikare yashyizweho ntabwo bwanyuze ubutegetsi bwa Republika ya democrasi ya Congo.
Inshingano z’ingabo za EAC na yo iri mu ngingo byitezwe ko zizaganirwaho, bijyanye n’uko ubutegetsi bwa Kinshasa bwemeza ko izingabo zidakora nk’uko bikwiye bitewe n’uko zitarwanya imitwe yitwaje intwaro nka M23. Ibyemezo bizafatirwa i Bujumbura bizagena niba zizakomeza gukorera muri iki gihugu, cyangwa se zigataha.
N’ubwo akarere kagaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo by’u Rwanda na Congo Kinshasa, by’umwihariko, bigaragara ko hari inzira ndende igana ku gukemuka kwabyo kuko bikomeje kwitana bamwana. Ariko ntibikuraho ko buri ruhande rwifuza ko amakimbirane yahagarara maze amahoro akaganza mukarere kose.




