
Bataillon ya FDLR na Mai Mai babaga Shabunda bamaze kugera i Bukavu bahageze bavangwa ningabo za Republika ya democrasi ya Congo (FARDC).
Yanditswe na Bruce Bahanda, Tariki 01.05.2023. Saa 6:25 am. Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Byavuzwe ko tariki 28.04.2023, i Bukavu, kumurwa Mukuru w’intara Ya Kivu yamajyepfo, ho mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo (RDC), hageze i Bataillon ya FDLR. Kurizi tariki kandi i Bukavu bongeye kwakira izindi nyeshamba zo mumutwe wa Mai Mai zikaba zije zikurikira nubundi izaje mbere ziva mubicye bya Teritware ya Fizi, zirimo Kizigenza wabo wiyita Gen Amuri YaKutumba William.
Nkuko ayamakuru twayahawe kuri Minembwe Capital News, Izi FDLR zahoraga zikorera mumashamba ya Shabunda naho Mai Mai zikaba zaraturutse mubice bya Teritware ya Mwenga.
Gusa abayobozi bakuru baje bashoreye iz’inyeshyamba zomumutwe wa FDLR na Mai Mai, ntibabashe kumenyekana amazina nkuko twabihawe ariko tukaba tugikomeje gukurikirana ayamakuru.
Uwatanze ayamakuru, umwe mubasirikare bakorera igisirikare cya Leta ya Kinshasa yagize ati : “Ibatayo (bataillon)y’Interahamwe(FDLR), na Mai Mai zivuye mwenga na shyabunda, zageze Bukavu mwijoro rya 28.04.2023, harigihe cyisaha umunani zuzuye zijoro (2hoo), ubu iz’inyeshyamba zirikuvangwa ningabo za FARDC, kwitegeko rya Président Félix Antoine Tshisekedi, ariko icyo tuzi nuko FARDC bitazayihira!! ba Mai Mai nabibyi ubu murabo baheruka kwivanga na Fardc, hamaze gufungwa Batatu (3), bazira kwiba, bafungiwe kuri auditorat militaire.”
Ikindi yongeyeho nuko iz’inyeshyamba ubwinshi zifite muri Bukavu, byatumye Urumogi rugira ibeyi ati: “Urumogi rwagize ibeyi kubera interahamwe na Mai Mai babaye benshi muri Bukavu, Ejo hashize Mai Mai, zari zatangiye kwigumura zisaba Leta ifaranga.”
Leta ya Kinshasa, sibwo bwambere ivugwaho gukorana numutwe wa FDLR, ibi biri nomubyegeranyo bya L’ONI, aho ishinja Kinshasa gukorana byahafi numutwe w’itera bwoba wa FDLR, ushinjwa kubamo bamwe basize bakoze Genoside m’Urwanda mumwaka wa 1994.




