
I Bukavu hari Ibiganiro byiswe Table Ronde , bigamije kuzana amahoro niterambere muntara ya Kivu Yepfo.
Iyinkuru yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 24.03.2023, nasaa 7:00Am kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ayamakuru Minembwe Capital News, tuyakesha bamwe mubaturiye Kivu yamajyepho. Mumakuru twahawe nuko ibi biganiro byateguwe nishirahamwe ADEPAI ribifashijwemo nibiro bya Président wa Republika iharanira democrasi ya Congo, bwana Félix Antoine Tshisekedi .
Ibi biganiro bifite izina ngo “Table Ronde” byateguwe kuva kuwakabiri wikicumweru tariki 21.03.2023, i Bukavu kumurwa mukuru w’Intara ya Kivu yamajyepho.
Ababashe kwitabira ibyo biganiro baturutse muri Teritware zigera kumunani(8), zigize iyintara ya Kivu yamajyepho, murabo bayitabiriye harimo abayobozi bahagarariye ama Sosyete Sivile(Civil Society), Abayobozi ba Province, Abagize Assemble Provincial ndetse naba Chefs buturere, ikigamijwe akaba ari ugushaka icamara intambara Imaze imyaka irenga makumyabiri(20) muri Kivu Yepfo.
Kumakuru yakomeje guca kumbuga nkoranya Mbaga (social media), avuga kuribyo biganiro bifite izina ngo “Table Ronde”, ahanini bavuga ko Intambara imaze igihe muri Kivu Yepfo itegwa nubujiji aho amoko menshi afata ubwoko bwa Banyamulenge nkabashitsi kubutaka bwa Congo Kinshasa mugihe ububwoko amateka avuga ko bamaze imyaka irenga 1000 kubutaka bwa Republika iharanira democrasi ya Congo.
Iki kibazo camoko cagarutsweho muribyo biganiro nkuko tubikesha bamwe muribo, aho Izina ab’Anyamulenge ryakomeje kugarukwaho bamwe mubayobozi bitabiriye bashimangiye ko Izina ab’Anyamulenge ariyo ntandaro y’intambara zurudaca nimugihe ubwoko bw’Abembe nab’Apfurero bavuga ko Abanyamulenge ari Abanyarwanda.
Irizina rikunzwe gukoreshwa Kandi nabarwanyi baba Mai Mai Bishambuke, iyobarwana bakunze kuvuga ngo: “Abanyamulenge n’Abanyarwanda tuzabasubiza iwabo Irwanda bavuye” cangwa bagakoresha ngo: “Tuzabasubiza iwanyu iyo mwavuye muri Ethiopia.”




