Inkongi y’umuriro yafashe amazu aherereye mugace kitwa mu Ruziba, muri Quartier ya Hewabora, mu Mujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko bya vuzwe umuriro wadutse igihe c’isaha ya sakumi na zibiri, z’u mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23/01/2024.
Ibyaba byagiritse bikaba bitarabasha ku menyekana. Gusa amakuru MCN yamaze kwa kira avugako ha hiye amazu menshi yo muriyo Quartier ya Hewabora.
Ubuyobozi bw’ibanze bwo bwatangaje ko abashinzwe kuzimya imiriro bagerageje kuzimya bakoresheje amazi aho barimo bafashwa n’imidoka zabigenewe.
Sibwo bwa mbere umuriro waduka ugatwika amazu agakongoka yo mu Mujyi wa Bukavu, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Ahagana mu mpera z’u mwaka ushize w’2023, Gereza nkuru ya Bukavu, yafashwe n’inkongi y’umuriro aho igihande kimwe cya hiye kirakongo ndetse muricyo gihe harimo Abafungwa bahiriyemo barapfa abandi barakomereka.
Bruce Bahanda.