I Bukavu kumurwa mukuru w’intara ya Kivu yamajy’Epfo, haravugwa kurenganya abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, nimugihe barimo gufungwa.
Iyinkuru mwagiteguriwe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 23.05.2023, saa 1:30 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
I Bukavu, kumurwa mukuru w’intara ya Kivu yamajy’Epfo, mwirijoro ryakeye ryokw’itariki 22.05.2023, byavuzwe ko abashinzwe umutekano wiki gihugu baraye bahohoteye abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda aho bababwira ga ko bafitanye “Isano n’Intambara” iri muriki gihugu.
Abahohotewe bakaba bafungiwe mugasho ka Gisirikare kurwego rwa Région.
Ibirikuba muri RDC bisa nibyo President w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, aho yavuze ko Kiliziya Gatolika yigisha ubutumwa bw’urukundo bityo ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’imvugo zihembera urwango biri kubera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bidakwiye guhabwa intebe habe namba!!!.
Cardinal Kambanda, aheruka kubitangaza mugihe bari mu kiganiro n’abanyamakuru cyahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Itumanaho muri Kiliziya Gatolika ku nshuro ya 57, iki kiganiro kikaba cari gifite umutwe uvuga ngo: “Kuvuga ibivuye ku mutima w’urukundo, ukuri, nta buryarya.”
Icyo kiganiro cyabaye mu gihe muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo ndetse nomubindi bice bya RDC iminsi icanyemo abaturage bakomeje gukorerwa ibikorwa by’ihohoterwa, kwicwa, kuvanwa mu byabo n’imvugo zihembera urwango zikaba zikomeje gufata indi ntera, cane kubavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Bamwe mubayobozi bakuru b’igihugu ndetse nabari munzego zagisirikare n’igipolisi bari mubashishikariza abaturage kwica abandi baturage by’umwihariko abahohoterwa nabo mu bwoko bw’Abatutsi.
Mu mwaka ushize Umuryango w’Abibumbye wasohoye icegeranyo kivuga ko ‘Imvururu zishingiye kumoko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari ikimenyetso cy’uko iki gihugu cyobamo Genoside.”
Cardinal Kambanda muricyo kiganiro yarangije abwira Isi ko Kiliziya Gatolika, ihamagarirwa kwigisha amahoro bityo itangazamakuru risabwa kugira uruhare mu gusakaza ubwo butumwa by’umwihariko muri Republika ya Democrasi ya Congo iri mu bibazo by’imvugo zibiba urwango.
Yagize ati : “Nka Kiliziya dufite uburyo bwo kwigisha ubutumwa bwa mahoro n’ubuvandimwe. Ni cyo gituma tubasaba nk’abafatanyabikorwa muri uru rwego, kudufasha kumenyekanisha ibibi by’izo mvugo z’urwango.”
“Mu Rwanda, twarabibonye, twabibayemo tuzi ingaruka mbi zabyo.”
Cardinal Kambanda yavuze ko nka Kiliziya Gatolika mu Rwanda babona ibibera muri RDC binyuze mu itangazamakuru kandi bibabaje cyane kubona abantu bica cyangwa bahohotera abandi.
Ati “Amakuru twakira ni ayo tumenya binyuze muri mwe abanyamakuru. Ni ahanyu ho kudufasha muri ubwo bufatanye , mugasakaza ubwo butumwa, abantu benshi, harimo Abanye-Congo benshi, bifuza kumva ubutumwa bwa kivandimwe.”
Yakomeje agira ati “Ubutumwa buvuye ku mutima, bw’ukuri n’urukundo kandi bwubaka umuryango, ubuvandimwe n’amahoro. Nibyo Kiliziya ikora, nta bundi buryo dufite, nta ntwaro dufite zo kubihagarika.”
Abibasirwa muri RDC ni Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi. Ikibazo cy’aba baturage cyatangiye kuzamuka cyane nyuma y’ubwigenge bwa Congo mumwaka wa 1960 ubwo hagabanywaga ubutaka, abiyita Abanye-Congo gakondo bashaka kubwima abavuga Ikinyarwanda bafataga nk’Abanyamahanga.