
Inama yumutekano muntara ya Kivu yamajyepho, yakoze icyicyaro kuruyu wakabiri tariki 02.05.2023, bakaba barimo basuzuma uko umutekano uhagaze muriyi ntara.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kwitariki 03.05.2023. Saa 5:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
I Bukavu, kumurwa mukuru w’Intara ya Kivu yamajyepho, Ejo hashize habaye inama yinzego zishinzwe umutekano harimo urwego rwa ANR, PNC na basirikare ba FARDC .
Muriyo nama hizwe ibintu bibiri(2), nkuko twahawe ayamakuru, numwe utashatse ko izinarye rimenyekana.
- Kurebera hamwe icya garura ichizere kubantu bahemukiwe na l’état ya Congo.
- Gushakira hamwe umutekano urambye muntara ya Kivu yamajyepho (Sud Kivu).
Mbere yuko basoza ibyo biganiro, hatowe Komisiyo, izagenda ikagera muma Teritware yose agize intara ya Kivu yamajyepho, harimo Fizi, Karehe, Shabunda, Uvira nahandi.
Iyi Komisiyo ikazagenda isuzuma mubaturage abagiye bahemukirwa na leta ya Kinshasa, bakazagira icyo babagenera kijanye no kugira abaturage bagarurire leta yabo icyizere.
Ikindi Kandi muriyonama hajemo amakuru ko murizi Teritware zigize intara ya Kivu yamajyepfo, ko harizimwe murizi Teritware zaba zicyumbikiye abanzi ba leta ya Kinshasa, muricyo gihe abazafatwa bakazashikirizwa inzego zishinzwe umutekano.
Muriyi nama kandi abasirikare ba FARDC, babajijwe aho Colonel Oscar Ndabagaza, yaba aherereye. Uyumusirikare yahoraga ari umwe mubayobozi bagize Igisirikare cya Republika ya democrasi ya Congo (FARDC), akaba yaramaze kwitandukanya n’Ingabo za FARDC, maze yiyunga na M23.
Ubwo Col Oscar Ndabagaza, yatangaga Ikiganiro nabanyamakuru nyuma yuko yakirwa muri M23, yabwiye Itangaza Makuru ko yitandukanije na FARDC ngo kuko Fardc ifatanije ninyeshamba zomumutwe wa Mai Mai na FDLR, ikindi Kandi ati: “Ingabo za FARDC zicya Abatutsi Kandi nanjye nd’Umututsi, bashaka ga kunicya.”
Fdlr, ishinjwa ubwicanyi ndenga kamere yakoreye Abatutsi mu Rwanda mumwaka wa 1994, mugihe Mai Mai yo ishinjwa ubwicanyi ndenga kamere mumisozi miremire y’Imulenge no kunyaga Inka zabo mubwoko bwa Banyamulenge (Tutsi).




