I Doha hari kubera ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.
Intumwa za AFC/M23 n’iza leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo ziri kuganira kumeza imwe mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar.
Mu cyumweru gishize ahagana mu mu ntangiriro zacyo, nibwo Qatar yakiriye ibiganiro bishya bigamije gushakira impande zishyamiranye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, AFC/M23 na Leta y’iki gihugu ari yo ya Kinshasa.
Umuvugizi wa minisiteri y’ubanyi n’amahanga wa Qatar yemeje ko ku wa kabiri intumwa za AFC/M23 n’iza leta y’i Kinshasa zageze muri iki gihugu kugira ngo zisubukure ibiganiro.
Avuga ko ibi biganiro bizibanda cyane kumbanzirizamushinga y’amahoro yumvikanyweho mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka hagati y’u Rwanda na RDC.
Yakomeje avuga ko mu biganiro bishya byibanda cyane ku buryo bwajyaho mu rwego rwo kugenzura ko agahenge ko guhagarika imirwano kubahirizwa, ndetse no guhererekanya imfungwa.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa we, yari aheruka gutangaza ko bazasaba guhagarika imirwano, ndetse no guhabwa imfungwa nk’uko ngo byemejwe mu masezerano yasinywe, kandi ibyo ngo mu gihe bitokorwa n’ibindi byose bizahite bihagarara.
Qatar ivuga ko ibi biganiro biri kubera i Doha biyobowe na Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’umuryango mpuzamahaga wita kumbabare wa Red-cross.
Kimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga cya RFI cyatangaje ko cyabonye inyandiko isobanura ibizaganirwaho muri ibi biganiro by’i Doha, ngo zivuga ko bazarebera hamwe mu gushyinga igisirikare kitagira aho kibogamiye, kandi kikazagenzura uduce AFC/M23 yigaruriye, mu rwego rwo kuhasubiza ubutegetsi bwa Leta.
Ibi bigafatwa nk’ikintu gikaze, kuko AFC/m23 yo ubwayo yagiye isaba ko yahayobora mu gihe cy’imyaka umunani cyangwa irenga, bigakorwa muri gahunda yo kugerageza Leta Yunze ubumwe bwa Congo. Muri icyo gihe intara zo mu Burasirazuba bw’iki gihugu zikaba zifite uburenganzira busesuye bwo gukora ibiziteza imbere.
Gusa, ibyo Leta y’i Kinshasa ntibikozwa, ahubwo ibirwanyiriza kure kuko ibyita “balkanisation.”