I El-Daein Hagabwe Igitero cy’Ubugome Cyasize Abagera hafi ku Ijana Bahasize Ubuzima
Igitero gikomeye cyagabwe ku kigo nderabuzima cya El-Daein, giherereye mu murwa mukuru w’Intara ya Darfur y’Iburasirazuba muri Sudani, cyahitanye abantu 69 ndetse gikomeretsa abandi 89, nk’uko byemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).
Iki gitero cyabaye ku wa Gatanu, cyibasiye ibitaro bya kaminuza byo muri uyu mujyi, aho cyahitanye abarwayi, abakozi b’ubuvuzi ndetse n’abandi bari bahungiye muri icyo kigo bashaka ubuhungiro. Uretse abahaburiye ubuzima, cyanasize ibyangiritse bikomeye birimo ibikoresho by’ubuvuzi by’ingenzi, bikaba byarushijeho guhungabanya serivisi z’ubuzima zari zisanzwe ziri mu kaga.
Intara ya Darfur imaze imyaka irenga makumyabiri iri mu makimbirane akomeye, yatangiye mu 2003, ubwo imitwe yitwaje intwaro yarwanyaga ubutegetsi bwa Sudani ibushinja guheza no kutita ku baturage b’aka gace. Icyo gihe, ibikorwa by’urugomo byahitanye ibihumbi byinshi by’abantu, abandi barenga miliyoni barahunga.
Uyu munsi, Darfur yongeye kuba isibaniro ry’imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Sudani n’umutwe witwaje intwaro uzwi nka Rapid Support Forces (RSF). Uyu mutwe, ufite imizi mu mitwe yitwaga Janjaweed, ugenzura igice kinini cya Darfur, harimo n’aho El-Daein iherereye.
Ingabo za Leta ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, uyoboye ubutegetsi bwa gisirikare muri Sudani, zigenzura cyane cyane ibice by’Uburasirazuba, Amajyaruguru n’ahagana hagati mu gihugu. Izi mpande zombi zimaze igihe zishyamiranye, buri ruhande rushinja urundi kuba ari rwo nyirabayazana w’ibitero byibasira abasivili.
Mu minsi ya vuba, ibitero bikoresheje indege zitagira abapilote (drones) byiyongereye cyane, byibasira cyane ahatuwe n’abaturage, amashuri n’ibitaro. Ibi bikorwa bikomeje kwamaganwa ku rwego mpuzamahanga, kuko bihonyora amategeko mpuzamahanga arengera abasivili n’ibikorwa by’ubuvuzi mu bihe by’intambara.
Ku bijyanye n’igitero cyo kuri ibi bitaro by’i El-Daein, umutwe wa RSF ushinja ingabo za Leta kuba ari zo zagabye icyo gitero, mu gihe ubuyobozi bw’ingabo za Leta bubihakana bwivuye inyuma, bugashinja uwo mutwe gukoresha propaganda mu rwego rwo kuyobya uburari.
Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko iyi ntambara imaze guteza ibyago bikomeye by’ubutabazi. Raporo ziheruka zerekana ko abantu barenga 40,000 bamaze guhitanwa n’imirwano kuva yatangira, nubwo imiryango itegamiye kuri Leta (ONG) ivuga ko uwo mubare ushobora kuba uri hejuru cyane kurushaho.
By’umwihariko, ibigo nderabuzima byibasiwe bikomeje kuba byinshi. Kugeza ubu, abantu barenga 2,000 bamaze kugwa mu bitero byibasira ibitaro n’ibigo nderabuzima, ibintu bikomeje gusenya burundu urwego rw’ubuvuzi muri Sudani.
Abaturage bo muri Darfur bari mu buzima bukomeye, aho benshi bahunga ingo zabo, bakabura ubuvuzi, ibiribwa n’amazi meza. Imiryango mpuzamahanga ikomeje gusaba impande zihanganye guhagarika imirwano no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ariko kugeza ubu nta gisubizo kirambye kiraboneka.
Nubwo hagiye habaho ibiganiro byo gushaka amahoro, ntibiratanga umusaruro ugaragara. Abasesenguzi bagaragaza ko kuba impande zombi zidacogora mu mirwano, ndetse no kuba hari inyungu za politiki n’ubukungu zibiri inyuma, bituma amahoro arambye akomeza kuba kure.
Igitero cyo ku bitaro by’i El-Daein cyongeye kwibutsa isi ubukana bw’iyi ntambara n’ingaruka zikomeye igira ku basivili, by’umwihariko abatishoboye barimo abarwayi n’abana. Ni icyerekana kandi ko, mu gihe nta ngamba zihamye zifatwa ku rwego mpuzamahanga, Sudani ishobora gukomeza kuba mu mwijima w’intambara igihe kirekire.





