I Fizi mu Muriro w’Intambara Ishobora Kwaguka
Mu gitondo cyo kuri uyu munsi tariki ya 08/02/2026, intambara ikomeye yazindutse ibera mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho amakuru aturuka muri ako gace yemeza ko habaye imirwano ikaze hagati y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo n’abarwanyi ba FDLR, ku ruhande rumwe, ndetse n’umutwe wa MRDP–Twirwaneho, uvuga ko urwanira umutekano w’abaturage batuye mu misozi ya Minembwe, Mikenke, Ndondo na Rurambo, ku rundi ruhande.
Nk’uko ayo makuru abivuga, iyi mirwano yatangiye mu masaha ya kare ya mu rukerera, aho ingabo zirwanira Leta zagabye ibitero bikomeye mu bice bituwe n’abaturage, cyane cyane mu nkengero z’ahitwa Point Zero. Ibitero byakomereje no mu gace ka Mukoko, mu bice bya Mulima, ndetse n’imbunda ziremereye zumvikaniye mu bice bitandukanye bya grupema ya Mutambara, muri teritwari ya Fizi, ibintu byakajije umutekano muke muri ako karere.
Bamwe mu baturage bo muri ako gace bahaye Minembwe Capital News ubuhamya bagira bati: “Twumvise imbunda ziremereye n’izoroheje, harimo n’ibisasu bya mortier, zirasa cyane mu bice bya Mutambara, cyane cyane hafi ya Point Zero. Amakuru twahawe ni uko ingabo za Leta zagabye igitero kuri Twirwaneho, maze na yo irwana yirwanaho.”
Ubu buhamya bukomeza buvuga ko umutekano warushijeho kuzamba nyuma y’uko umutwe wa MRDP–Twirwaneho uvuga ko watsinze ibitero wagabweho, wirukana ihuriro ry’ingabo za Leta zirimo FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR. Abaturage bavuga ko uyu mutwe uri kugenda wigarurira ibindi bice mu buryo budasanzwe, ibintu bituma impungenge z’uko intambara ishobora kwaguka zigenda ziyongera.
Ibi byose byabaye mu gihe, mu rukerera rwo kuri uwo munsi nyine, ingabo za Leta zagabye ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) mu bice bitandukanye bya Minembwe, ahatuwe cyane n’abaturage b’Abanyamulenge. Ayo masasu ya drone yagwiriye mu mihana irimo Gakenge, Gakangala na Kalongi, ndetse no mu tundi duce twegereye, bigatera ubwoba bukomeye mu baturage basanzwe bamaze igihe kirekire babayeho mu bihe by’intambara.
Mu rwego rw’amateka, akarere k’i Mulenge na Minembwe kamaze imyaka myinshi kibasiwe n’imvururu z’umutekano zishingiye ku mitwe yitwaje intwaro, amakimbirane ashingiye ku butaka, ku bwoko no ku nyungu za politiki n’iza gisirikare. Iyi mirwano ije yiyongera ku ntambara imaze igihe ihitana abaturage b’inzirakarengane, isenya ibikorwa remezo, ikanateza umwiryane n’ubwumvikane buke mu baturage.
Kugeza ubu, nta mibare yemewe iratangazwa ku byangiritse mu buzima bw’abantu n’ibintu, ariko amakuru aturuka aho byabereye avuga ko abaturage benshi bahungiye mu misozi no mu mashyamba, bagerageza guhunga ibisasu bya drone bikomeje kugwa hafi y’ingo zabo. Bivugwa ko niba nta gikozwe vuba mu rwego rwa dipolomasi n’ibiganiro byimbitse, iyi mirwano ishobora gukura ikaba intambara yagutse igira ingaruka ku karere kose ka Kivu y’Amajyepfo n’Ibiyaga Bigari muri rusange.






