Abakirisitu bo mu itorero rya Blessing Church, ejo hashize, bagiye gusenga, basubira iwabo badasenze.
Ni byabaye ku Cyumweru, tariki ya 10/03/2024, ubwo aba bakirisitu berekeza ga kurusengero, gusenga nk’uko bisanzwe, bagezeyo bahurirana n’ubuyobozi bw’u murenge n’apolisi y’igihugu cy’u Rwanda baje gufunga urusengero rwabo, nk’uko bamwe mu bakirisitu biri torero ba bwiye Minembwe Capital News.
Bavuze ko urusengero rwa Blessing Church, rw’u batse neza mu gace ka Mbugangari, ha herereye mu murenge wa Gisenyi, ho muri district ya Rubavu, mu gihugu cy’u Rwanda.
Mu butumwa bwanditse Minembwe Capital News yahawe n’abamwe mu bakirisitu biri torero, buvuga ko “mu buyobozi bukuru bw’itorero havutse imvururu, zishingiye ku buyobozi.”
Ibi bikaba byara tumye haba uguhangana no gusubiranamo hagati mu bayobozi, ndetse biza no kugera mu bakirisitu bagize iri torero.
Ay’amakuru akomeza avuga ko “itorero rya Blessing Church,” ko ryatangijwe na pasiteri Kiraga, uvuka mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma, amaze kuritangira yaje kwimuka agana muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Bya vuzwe ko ubwo Kiraga yerekezaga mu gihugu cya U.S.A, itorero ryasigaye riyobowe na pasiteri Rukamirwa S Mackeen, nawe ukomoka mu gihugu cya RDC.
Ay’amakuru akomeza avuga ko Kiraga, n’ubwo yari yamaze kugera Amerika, yashatse gukomeza kuba umuyobozi mukuru w’i torero Blessing Church, abaribyo bivukamo intandaro y’amakimbirane, aho binavugwa ko polisi y’u Rwanda yaje gufunga iri torero mu gihe abayoboke bari basigaye barwana, hagati ya bashigikiye Kiraga na Rukamirwa.
Ibyo byo kurwana byabaye mu Cyumweru gishize.
MCN.