Batatu nibo bamaze kumenyekana ko bishwe nimpanuka i Goma homuri RDC.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 08/07/2023, saa 6:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Abantu batatu (3), nibo bamaze kumenyekana ko bahitanwe n’impanuka y’imodoka yomubwoko bwa Fuso, abandi babiri barakomereka bikabije. Abakomeretse bahise bajanwa mubitaro byihutirwa biraho hafi i Ndosho.
N’impanuka yabereye muri Quartier Ndosho, umuhanda no: RN2, homuri Goma, kumurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Iyompanuka ikaba yarabaye ahagana isaha zumugoroba wajoro wokuruyu wa Gatanu. Iyo modoka yavaga mubice biri muri teritware ya Masisi igana i Goma.
Nkuko tubikesha bamwe mubaturage ba Goma, nuko iyo modoka yariyikore imizigo myinshi harimo imbaho ndetse n’imifuka irimo amasima nibindi.
Agace neza iyompanuka yabereye mo ni umuhanda wa Néo Apostolique – Parking Masisi. Uyumuhanda ukwangirika kwawo ngo biri mubyatumye haba iyompanuka.