I Goma hazindutse habera imyigaragambyo yakozwe na Wazalendo.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 02/07/2023, saa 1:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Gatatu, i Goma kumurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, abo mwitsinda rya Wazalendo, bazindutse bakora imyigaragambyo. Yari myigaragambyo igamije kwirukana ingabo za Monusco mukibanza bacumbitsemo ngo kuko aba Wazalendo ngo barashaka kuhubaka “urwibutso rwa Émery Patrice Lumumba.”
Abigaragambyaga bari bitwaje amabuye muntoki,ibiti, ingoma ndetse nibindi bikoresho bisakuza. Ibi byabaye ahagana mu masaha ya kare gusa igipolisi cya Republika ya Democrasi ya Congo, cyagerageje uburyo bwose gitatanya aba Wazalendo bigaragambya ga maze bakwira imishwaro nimugihe Polisi yakoresheje ibyuka biryana mumaso(Tear Gas).
Nkuko twa bibwiwe kuri Minembwe Capital News, nuko abigaragambyaga basobanuraga ko bashaka Kubaka inzu yurwibutso rwabaharaniye agateka ka Afrika barimo Lumumba nabandi bo muri Afrika.
Patrice Lumumba, yavukiye mu Ntara ya Kasaï, mugace ka Onalua, tariki 02/07/1925. Uyu mugabo yaje gupfa yishwe, apfira mu Ntara ya Katanga, tariki 17/01/1961, yabayeho minisitiri w’intebe muri Zaïre, arinabwo iki gihugu cyarikimaze kubona ubwigenge. Patrice Lumumba, akaba arumwe mubanya-frika baharaniye ko Afrika iva mu maboko yaba-koloni.