
Mu burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo(Eastern DRC), mu mpera z’icyumweru gishize, habaye ibirori byo gusetsa.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 16.05.2023, saa 8:10 Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ibirori byo gusetsa byabereye muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, mumujyi wa Goma, ibi birori byahuje abakora ibikorwa byo Gusetsa bakaba bari baturutse mukarere kibiyaga bigari, Rwanda Burundi nomubice bitandukanye bya Congo Kinshasa.
Nkuko ayamakuru yatanzwe na RFI, bavuze ko ibirori byo gusetsa, byari bigamije kugira ngo bakoreshe ibitwenge hagamije gufasha kwamamaza amahoro no gutuma abaturage batuye iburasirazuba bw’igihugu ca Congo Kinshasa, bibagirwa Ibibazo by’Intambara mugihigu cya bo nokwibagigwa imibabaro yose bakomeje kubona mubihe bitandukanye.
Tubibutsa ko Intambara Zurudaca muburasirazuba bw’ikigihugu, zimaze imyaka irenga 20, zikaba zaratangiye ahagana mumwaka wa 1996 kugeza uyumunsi.
Ikindi nuko iki gihugu cya Republika ya Demokarasi ya Congo, kibarizwamo inyeshamba zimbere mugihugu ninyeshamba zaturutse mubindi bihugu nka FDLR ikomoka mugihugu cu Rwanda, Red Tabara ikomoka mugihugu cu Burundi ndetse na ADF NARU, ikomoka mugihugu ca Uganda, nindi mitwe nka Fnl ya Nzabampema.
Ibi baye mugihe Kandi Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora muriki gihugu ca RDC, yatangije uburyo bwo gukora igenzura ry’igitabo cyamatora hakoreshejwe abayobozi benshi bo mu bigo byo hanze bikazatangira mbere yuko amatora nyirizina akorwa. Akaba ateganywa kuba tariki 20.12.2023.





