I Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya demokorasi ya Congo yarashe umumatari ahita apfa.
Ni ahagana isaha ya saa tanu zo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13/04/2024, n’ibwo umumotari yarashwe arasiwe muri Quartier ya Nyabushongo, muri Komine Karisimbi.
Abari baherereye aho bavuze ko uwo musirikare ari uwo mu ngabo z’igihugu cya Repubulika ya demokorasi ya Congo (Fardc) ko kandi ibyo yabikoze yambaye umwambaro w’igisirikare cya Fardc.
Ikibazo cy’u mutekano muke muri Goma no mu nkengero zayo, cyatumye ubuyobozi bw’i Ntara ku rwego rwa gisirikare rubuza Wazalendo kwitwaza imbunda igihe bagiye mu baturage cyangwa mu mujyi.
Nubwo biruko ntakiramenyekana kucyaba cyateye uriya musirikare kurasa umumotari, ariko amakuru amaze kumenyekana n’uko yahise afatwa n’abasirikare bagenzi be, bamushikiriza inzego z’u butabera.
Mu Nama y’abaminisitiri yiga ku mutekano, minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba Gombo yabwiye abandi ba minisitiri ko ikibazo cy’u mutekano i Goma kimaze gufata indi ntera. Muri iyo Nama bakaba bemeje ko abasirikare n’abapolisi bagiye kujya bakora amarondo.
Abantu barenga 12 bamaze kwicwa mu gihe kitageze ibyumweru bibiri. Bamwe bishwe barashwe abandi bakicwa batewe amabuye.
MCN.