I Goma, ku wa mbere tariki ya 2/09/2024, hazashyingurwa imibiri y’abantu 200.
Ni byatangajwe na serivisi ishinzwe protocole ku rwego rw’intara ya Kivu Yaruguru, aho ivuga ko kuri uyu wa Mbere w’iki Cyumweru tugiye kwinjiramo, hazaba gushyingura imibiri y’abantu 200 bazize intambara.
Ubutumwa bukubiye mu itangazo uru rwego rushinzwe procole mu buyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bugaragaza ko ryashyizwe hanze tariki ya 30/08/2024.
Bunagaragaza kandi ko gushyingura bizabera kuri Stade de l’unite de Goma, iherereye mu mu mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru.
Cyakoze, iri tangazo rivuga gusa umubare w’abantu bazashyingurwa kwari 200, ariko ntirigaragaza igihe boba barishwe. Gusa rivuga ko bishwe n’intambara iki gihugu cya showeho n’u Rwanda.
Mu busanzwe RDC ishinja u Rwanda ku yigabaho igitero yitwikiriye umutwe wa M23, ibyo u Rwanda rwagiye ruhakana kenshi, hubwo rugashinja ubutegetsi bw’iki gihugu gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze genocide mu Rwanda mu 1994.
Iri tangazo, usibye kugaragaza umunsi wo gushyingura, rya nagaraje abizitabira uwo muhango, barimo abakuru ba madini, abayobozi batandukanye ba korera Leta muri iyi ntara, ndetse kandi n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’iyi mbere mu gihugu ikorera i Goma.
Uyu muhango bitaganijwe kuzatangira igihe c’isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere w’ejo hazaza.
MCN.