I Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, umu motari yishwe arashwe n’abasirikare ba FARDC yari atwaye.
Ni byabaye ahagana k’u mugoroba wa joro, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 06/03/2024, bi bereye neza mu gace kari impande y’ibitaro bikuru bya Keshero, bi herereye mu Mujyi wa Goma, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ay’amakuru avuka ko uriya mu motari ko “yishwe igihe c’isaha ya saa moya ni minota 35,” ku masaha ya Minembwe na Goma, mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC.
Bikavugwa ko motari yari atwaye abasirikare babiri ba FARDC, bageze muri kariya gace ka Kashero, baramurasa arapfa, maze moto ye bahita bayirukankana.
Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko abaturage bagiye kugera aho uwo mu motari yaguye, basanga kera, ba basirikare badaheruka, ikirari cyabo kiburira aho.
Kimweho hagize iminsi havugwa umwuka mubi hagati y’ingabo za RDC n’abaturage baturiye i Goma, ni mu gihe no kumunsi w’ejo hashize, abaturage bakoze imyigaragabyo, ndetse muri iyo myigaragabyo bica n’umusirikare wa FARDC n’umuzalendo, n’inyuma y’uko Wazalendo bari bishe umuturage, ba mwicira mu bice bya Mugunga, ku mugoroba wo k’uwa Mbere, tariki ya 04/03/2024.
Iyo myigaragabyo yari yo kwamagana Igisirikare cya RDC na Wazalendo, bakavuga ko barambiwe n’u bwicanyi bakorerwa; ndetse byavuzwe ko mugihe c’iminsi 60 hamaze kwicwa abaturage barenga 12, kandi bicwa na Wazalendo.
Imyigaragambyo yabereye neza muri Quartier Mugunga na Lac Vert.
MCN.