Kuri iki Cyumweru, hongeye gutoragurwa undi murambo w’u mugabo i Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni ahagana isaha ya saa tanu zirengaho iminota mirongo ine (11:40Am), zo kuri uyu munsi, nibwo abaturage bongeye kubona undi murambo ku iporo iherereye i Goma, mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Abaturage babonye uwo murambo bavuze ko bawusanze ku iporo yitirirwa Bisengimana, nk’uko babyivugiye. Kandi bavuga ko ntakigaragaza icyaba cyamwishe.
Iy’inkuru yanemejwe n’ubuyobozi bwa Sosiyete sivile yo muri ibyo bice, aho bavuze ko leta igomba kugira ibyo ikoze kugira umutekano ugaruke
Ati: “Turahamagarira ubuyobozi bwa leta kureba icyo bakora kugira ngo uwo murambo uvanwe mu mazi. Ikindi n’uko leta ya kora ibishoboka byose ikagarura amahoro n’umutekano muri Goma.”
Ibyumweru bitatu birashize i Goma hapfa abantu ku munsi hari n’igihe bitangazwa ko hapfuye abantu barenga batatu.
Gusa umutekano muke wa Goma ukaba waratangiye kuzamba mu mpera z’u mwaka ushize kugeza n’ubu gutora umuti bisa nibyabaye ingorabahizi.
MCN.