Abacuruzi bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bakoze igisa n’imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Kinshasa, basaba kugabanyirizwa imisoro.
Ni mu Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, abacuruzi banze gukingura amaduka basaba leta ya perezida Félix Tshisekedi ku bakuriraho imisoro aho bemeza ko leta ya yihanitse, nk’uko ba bibwiye igitaragazamakuru cya BBC.
Aba bashye kuganira na BBC bo muri abo bacuruzi bayibwiye ko bafashe icyemezo cyo kudafungura amaduka mu rwego rwo guhatira Guverinoma ya Kinshasa kugabanya imisoro.
Umwe muri abo bacuruzi wavuganye na BBC yagize ati: “Ubuyobozi bwamaze kumenya y’uko twafunze imiryango, turategereje hari igihe wenda nabo bari bugire icyo bakora. Natwe turakomeza kubotsa igitutu kugira ngo batwakire tube twavugana na Guverineri kugira arebe uko yatuvugira mu nzego zo hejuru.”
Aba bacuruzi bavuga kandi ko iyo misoro yakomeje kuzamuka mu gihe n’inshingano zabo zirushaho kwiyongera umunsi ku wundi biturutse ku kuba bamwe muri bo bafite imiryango yabahungiyeho iturutse mu bice byo muri teritware ya Masisi na Rutsuru ndetse na Nyiragongo, ahakomeje kubera intambara ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.
Ubundi kandi abacuruzi bavuga ko kubera intarambara ikomeje guca ibintu mu nkengero z’u Mujyi Goma, batakibona ababagurira ibicuruzwa, abahoraga ba bagurira kuri ubu bahindutse impunzi, ni mu gihe intambara yo muri ibyo bice igiye kumara igihe cy’imyaka itatu.
Bamwe mu nararibonye bemeza neza ko kuzamura imisoro byavuye ku ngingo yafashwe na Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru wenyine, ko kandi ibyo yabikoze azi neza ko u Mujyi wa Goma uzengurutswe na M23. Ibi bikaba biri mu byica abaturage kandi bafite n’intambara itaboroheye.
Bakavuga ko muri ibi bihe abaturage bugarijwe n’intambara ko yari kubadohorera.
Ku rundi ruhande aba bacuruzi bandikiye Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Major Gen Peter Cirimwami, ibarua imusaba ko iyo misoro ihanitse yagabanywa kuko ngo yazamutse ku kigero kiri hejuru cyane, ugereranije n’ambere y’uko M23 itangiza intambara mu mwaka w’ 2021.
Ibiri muri ibyo barua bivuga biti: “Tuzakomeza gufunga amaduka yacu kugeza ubwo ibyo dusaba bizakorwa.”
Ibyo bibaye mu gihe M23 iheruka gutangaza ko vuba aha, igiye kwigarurira u Mujyi wa Goma, utuwe n’abaturage barenga miliyoni zibiri.
MCN.