I Goma no mu nkengero zayo hagabwe ibitero bikaze.
Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye ibitero mu duce turi mu nkengero z’umujyi wa Goma ndetse no muri uyu mujyi.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka, aho yavuze ko kuri uyu wa mbere tariki ya 25/08/2025, ingabo zo ku ruhande rwa Leta zagabye ibitero mu duce dutuwe cyane twa Kibati, Munigi, Goma no mu bindi bihakikije.
Uyu muvugizi yavuze ko ibyo bitero byahitanye inzira karengane z’abasivili bane abandi batatu barakomereka bikabije.
Yanahamagariye imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, kugaragaza ibi byaha byibasiye inyokomuntu biriho bikorwa n’ubutegetsi bw’iki gihugu.
Kanyuka yakomeje avuga ko nubwo ibiganiro by’i Doha muri Qatar byasinywemo amahame yo guhagarika imirwano, ariko ubutegetsi bw’i Kinshasa bwanze kubahiriza ibiyakubiyemo, nko kurekura imfungwa zagaragajwe n’iri huriro rya AFC/M23 bafunzwe bashinjwa kurishyigikira.
Avuga kandi ko ubu butegetsi bwakomeje no guta muri yombi no gukatira igihano cy’urupfu abiyemeje gushyigikira iri huriro rya AFC/M23 kuburyo bigeza n’aho bagambiriye kubikorera perezida Joseph Kabila wayoboye iki gihugu.
Ibi bitero Leta ibikoze mu gihe AFC/M23 yari iheruka gutanga impuruza ivuga ko iyi Leta iri gutegura intambara karundura.