I Goma Motari yishwe arashwe nabantu batarabasha kumenyekana bigakekwa ko yishwe n’a Wazalendo bakorana n’a Leta ya Kinshasa.
Yanditswe n’a: Bruce Bahanda, kw’itariki 20/07/2023, saa 10:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mu Mujyi wa Goma homuntara ya Kivu y’Amajyaruguru, haravugwa Urupfu rwumu Motari waraye y’ishwe nabantu batabashe kumenyekana ariko bigakekwa ko yoba y’ishwe nabo mumutwe w’itwaje intwaro wa Wazalendo bakorana byahafi n’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo(Fardc).
Uwo mu Motari yishwe ubwo yaratashe iwe murugo nimugihe yarasoje akazi kiwe kaburimunsi hakaba harigihe cya Saa tatu zija gushira muri Saa ine zijoro.
Urugo rwa Motari waraye y’ishwe, rukaba ruherereye muri Quartier ya Mugunga ho Mujyi wa Goma.
Urupfu rwuwo mu Motari y’ishwe arashwe nabo bakeka ko boba arabo mumutwe wa Wazalendo nkuko amakuru abivuga akaba aramakuru Minembwe Capital News ikesha abaturanyi ba Nyakwigendera.
Nyuma yuko uwo mu Motari w’ishwe arashwe abamwishe bahise bihutira gutwara moto ye ibura murubwo buryo
Ayomakuru kandi yemezwa nukuriye Soseyete Sivile yomuri Quartier ya Virunga .
Uwo Muyobozi wa Soseyete Sivile yagize ati : “Turasaba abashinzwe
umutekano nabayobozi ko botanga umuco kurupfu rwuwo mugabo wari umu Motari w’ishwe urupfu rubabaje runakojeje Isoni kubashinzwe Umutekano.”
Uyu Muyobozi kandi wa Soseyete Sivile, yakomeje avuga ko mubice byinshi bya Goma haraye hunvikanye namasasu menshi, aho yatanze urugero ko ” Muma Quartier atandukanye nka Virunga ,Ndosho n’a Mugunga, zigize Komine ya Karisimbi ko hunvikanaga urwamo rwa masusu tutazi ibyaribyo.”