I Goma, umunyamakuru yishwe arashwe, menya uko byagenze.
Ni ahagana isaha z’umugoroba wajoro, ryo ku wa Gatanu tariki ya 27/09/2024, nibwo umunyamakuru witwa Edmond Bahati, yarashwe n’abantu bikekwa kwari Wazalendo ahita y’itaba Imana ako kanya.
Uyu munyamakuru yari umuhuzabikorwa wa radio Maria ikorera mu mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Abantu bitwaje imbunda barashe uyu munyamakuru ubwo yari ageze ku muhanda witiriwe Lusuli, haherereye muri Quartier ya Ndosho.
Aya makuru yemejwe n’ihuriro ry’Abanyamakuru muri RDC, UNPC ishami ryayo rikorera muri Kivu Yaruguru, aho ryanahise ryamagana ubwicanyi bwakorewe uyu munyamakuru.
Iri shami ryanasabye abakora mu nzego z’umutekano kurinda umutekano w’iki gihugu n’uwabanyamakuru, ndetse n’abaturiye i Goma bose.
Ibyo bibaye n’ubundi mu gihe muri uyu mujyi wa Goma ukomeje kuba indiri y’ubwicanyi, ni mu gihe abantu bo muri ibi bice bapfa umunsi ku wundi kandi igitangaje ugasanga bishwe n’abashinzwe umutekano, Wazalendo, PNC na FARDC.
MCN.