I Goma umutekano ukomeje kuzamba, iri joro ryakeye humvikanye urusaku rw’imbunda rwinshi.
Hari igihe c’isaha ya saa tanu z’ijoro ryaraye rikeye rishira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13/07/2024, mu mujyi wa Goma uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, humvikanye urusaku rw’imbunda ndetse harimo n’iziremereye, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.
Ahanini uru rusaku rw’imbunda rw’umvikaniye muri Quartier ya Brésil no mu bice bigana i Mugunga, nk’uko byavuzwe ngo aho ayo masasu yarimo avugira neza ni agace gaherereye hafi n’ikanisa rya Jule.
Kugeza ubu ntakiramenyekana ku cyihishe inyuma yiryo rasa amasasu arimo n’imbunda za Mashin gun, ndetse n’izindi zitwa iza musaada.
Gusa muri ibi bice abujura bakunze ku hibasira cyane, kandi ahanini ubwo bujura bukorwa na Wazalendo.
Wazalendo bakora ibi bikorwa bigayitse by’ubujura nogukora iby’urugomo, mu gihe babarizwa mu huriro ry’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo.
Bakoze ibi mu gihe kandi ku wa Kane w’iki Cyumweru hari hafashwe abandi bajura bibye iby’abaturage barimo Wazalendo, igitangaje aho bari bibye basize bahishe umuntu wari washatse ku barwanya.
No kuri uyu wa Gatanu w’ejo hashize igihe c’isaha z’igitondo, hari abandi bajura bafatiwe mu mujyi wa Goma bafite n’imbunda nabo bakaba barimo Wazalendo.
Kuva Wazalendo batangira gukorana byahafi n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo ntabwo bigeze bareka ibikorwa by’ubugome no guhonyora uburenganzira bwa muntu. Ariko baracyakomeje kuba iruhande rw’Ingabo za leta.
MCN.