
Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi, na Wazalendo, bayabangiye ingata mu mirwano yabahuje n’u mutwe wa M23, kuri uyu wa Mbere, tariki 13/11/2023.
Ahagana isaha za sakumi 4:35 Am, z’igitondo cyokuri uyu wa Mbere, ziriya Ngabo za FARDC n’abambari babo bagabye ibitero mubirindiro by’ingabo za M23 muri Groupement ya Bambo, homuri Cheferie ya Bwito, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo biza kurangira ziriya Ngabo z’irwanira leta ya Kinshasa zikijijwe n’amaguru, nk’uko Minembwe Capital News yahawe ay’amakuru.
Mu makuru dukesha umuvugizi wa M23 mubyapolitike bwana Lawrence Kanyuka, yatangaje akoresheje urubuga rwa X avuga ko ziriya Ngabo za FARDC n’abambari babo bateye ibisasu by’ibibomba i Bambo bisenya ibikorwa remezo harimo Imihanda n’amasomo.
Ibi biri no mw’itangazo uriya mutwe wa M23 washize hanze kuri uyu wa Mbere, ahagana isaha za sakumi z’igicamunsi. N’itangazo ririho umukono w’umuvugizi w’uriya mutwe bwana Lawrence Kanyuka.
Bagize bati: “Ihuriro ry’ingabo za Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo, bangirije byinshi i Bambo basenye ibikorwa remezo.”
Rikomeza rivuga riti: “Turamenyensha imiryango Mpuzamahanga n’iyimbere mu gihugu ko ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, zikomeje guteza abaturage guhungabana bakoresheje i bibomba. Gusa ingabo za M23 zikomeje kurwana kinyamwuga no kurwana k’ubaturage, n’ibyabo.”

By Bruce Bahanda.