Amashirahamwe yagobotse abaherutse kwibasigwa nibiza muri Kalehe, nimugihe bari kububakira amazu.
Yanditswe n’a: Bruce Bahanda, kw’itariki 19/07/2023, saa 10:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Hubatswe inzu zigera kuri magana abiri(200), n’inzu zubakishijwe hasi ibiti, hejuru zigasakazwa Amabati(Amanjanja). Izo nzu nkuko amakuru abivuga nizo zirikubakirwa abasizwe heru, nibiza biheruka gutera muri territoire ya Kalehe ho muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mukwezi kwa Kane kuyumwaka.
Bikavugwako izo nyubako zubatswe kumusozi uri kubitometero 30, uvuye Bishushu na Nyamukubi kumusozi wa Loako ahigeze kuba ikibuga cindege . Inyubako zirakomeje ariko ininshi zikaba zimaze kuzura nkuko Minembwe Capital News yabwiye ayamakuru.
Nubufasha bwatanzwe na Mashirahamwe agera kurane( 4), buri shirahamwe rikazubaka amazu arenga ijana nkuko babyemezanijweho mucicaro cakozwe nayo Mashirahamwe.
Nkuko bikomeza bivugwa nuko izo nzu zi zubakwa muburyo bukurikira
Kuvakunzu imwe uja kuyindi hazaba hagizwe na metero 5, kuri 6 uva kunzu ugera kuyindi. Burinzu izaba igizwe n’ibyumba 2, nu ruganiriro rumwe, ahokogera ndetse izo nzu zikazashigwamo na Madari ariko inzu yasurwumwe izaza ikoreshwa ningo zibiri (2).
Aya Mashirahamwe akaba yahawe akazi ndetse ategwa n’inkunga na Fondation Denise Nyakeru
ya madame wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi, wa Republika ya Democrasi ya congo.
Kandi ko icyari cyarakerereje iki gikorwa nuko urubyiruko rwo muriyo territoir rwari rwaraguwe nabi kuko akazi kugufasha abubatsi Karimo gahabwa abandi kandi nabo Bari Bari bakifuza kugirango babone amafaranga yokubatezimbere doreko bagizweho ingaruka zikomeye ninvura ninshi yaguye ukwezi kwakane gushize.
Tubibutse ko kandi burinzu izabamo umuryango umwe cangwa urugo rumwe naho Fondation Desise Nyakeru ikaba yibutsa abantu bose ko badakwiye gucyikintege ko nabo bazagezwaho ubwo bufasha.